2017-10-18 07:03:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kurahira: Imyaka 7 iri imbere ni ingenzi-Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-19 06:28:07

 
Share on:
 
Yasuwe:377
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Paul Kagame avuga ko imyaka 7 iri imbere izaba ari ingenzi ku Banyarwanda n’igihugu cyabo, aho hari byinshi bitandukanye bizitabwaho.
Umukuru w’igihugu yabivugiye kuri Sitade Amahoro, ubwo yari amaze kurahira imbere y’Abanyarwanda, n’abashyitsi kongera kuyobora u Rwanda mu yindi manda y’imyaka 7, nyuma yo gutorwa ku bwiganze bw’amajwi 98.79.

JPEG - 81.7 kb
Perezida Paul Kagame ubwo yarimo kurahira. Yabwiye Abanyarwanda ko ari iby’ingenzi n’iby’igiciro kubakorera. Ibumoso ni Madamu Jeannette Kagame

Indahiro y’Umukuru w’igihugu yakiriwe na Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege, wamushyikirije ibirango byose by’igihugu birimo Ibendera ry’igihugu, Itegeko Nshinga, Ikirangantego cya Repuburika y’u Rwanda, Indirimbo y’igihugu; Inkota n’Ingabo yahawe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’igihugu Gen. Patrick Nyamvumba.

Perezida Kagame akaba yaravuze ko imyaka irindwi iri imbere ari ingenzi ku Rwanda n’Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko rwagaragaje ubushake n’umurava wo kubaka u Rwanda binyuze mu matora aherutse kuba.

Ati “Mu byo twiteguye gukora ni ugukomeza igihango cyo gukora ibyiza dufitanye n’urubyiruko n’abandi batoye bwa mbere mu matora aherutse, kandi bakabikorana umwete, n’ubushake n’ibyishimo byinshi. Twiboneye uko bafashe iya mbere mu matora bikaba byaratumye akorwa nta kosa ribaho.

Turashima akamaro k’abikorera, ndetse n’abandi bashyigikiye. Abanyarwanda batangiriye ku busa, bahindura iki gihugu bagiha umusingi ukomeye, turabashimira kandi twizeye ko bazakora n’ibindi birushijeho nta gushidikanya.”

Bimwe mu bizitabwaho muri iyi manda y’imyaka 7, harimo ubufatanye na buri wese mu guharanira icyakubaka igihugu nta n’umwe uhejwe, guteza imbere uburezi kuri bose kandi bufite ireme, ndetse no gutsura umubano hamwe n’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika, n’ibindi.

Ati “Banyarwanda ndagira ngo by’umwihariko mbashimire icyizere mwongeye kungirira, ikiruta ariko, ni icyizere mwifitiye ubwanyu n’ikiri hagati yanyu, gukomeza kubakorera ni ishema ryinshi kuri njye.

Mu by’ukuri, ni iby’ingenzi n’igiciro kubakorera, twakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo twongere twubake igihugu cyacu n’umutima wacu wose hatagize n’umwe dusiga inyuma”.

JPEG - 5.7 Mb
Perezida Paul Kagame amaze kurahira, aha yarimo gisinyira indahiro, Madamu Jeanne Kagame ahagaze iruhande rwe, uwicaye imbere ni Perezida w’Urukiko rw’Ikirenge Prof. Sam Rugege

Umukuru w’igihugu yagarutse ku bihugu biba byifuza kugena uko Afurika ibaho, bishaka kuyitegeka guhindura uko ikora, nko kuyisaba kwimakaza Politiki yabyo kandi ikomeje gutakarizwa icyizere n’abaturage babyo, avuga ko bidakwiye.

Perezida Kagame, akomeza avuga ko Afurika ikwiye kubaho mu bufatanye bugamije iterambere buri gihugu cyifuza, aho kuba iryo abanyamahanga bashaka. Ati “Ibihugu by’amahanga bishaka ko Afurika ihindura uburyo bwayo bwo gukora kandi ari bwo buyibereye, ibyo nta we ukwiye kubyemera, nk’ubu basaba ko duhindura uburyo dukoramo kandi ari bwo bukora neza abantu bahisemo, tukabusimbuza ibyo abaturage b’ibyo bihugu bagenda batakariza icyizere”.

Yaboneyeho gusaba ibindi bihugu by’Afurika gukomera ku mikorere n’ibitekerezo byabyo, aho yatanze urugero rw’ubutumwa bukubiye mu gihangano cy’Abanyarwanda bahimbye cy’indirimbo yiswe “Nta ntambara yantera ubwoba” yakunzwe cyane mu bihe byaranze kwiyamamaza kwa Perezida Kagame.

Yagize ati “Igihe cyose iyo ufite impamvu igaragara uharanira, nta cyatuma ugira ubwoba kuko icyo gihe n’Imana iba iri hafi yawe ihora mu ruhande rwacu. Ibyo rero, biratureba nka twese Abanyafurika.”

Yakomeje agira ati “Turashimira n’Abanyafurika kuko batubaye hafi mu gihe twari tubakeneye, twakoze ibishoboka mu guharanira uburenganzira bwacu, kandi tuzabikomeza. Iki gihugu twacyubatse ku bufatanye n’ubwuzuzanye nta n’umwe uhejwe, mureke hakorwe ibishoboka kugira ngo abo bose bemeye gutakaza ubuzima bwabo baharanira kubaka u Rwanda rushya, n’ubwigenge bw’Afurika, ntibabe baratakarije ubusa.”

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE