2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhitira yegukanye isiganwa ryabereye mu Bufaransa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-24 14:54:21

 
Share on:
 
Yasuwe:92
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukina imikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru, Muhitira Felicien uzwi ku izina rya “Magare” yegukanye isiganwa rya “Semi Marathon Marvejols-Mende 2017” ryabereye mu gihugu cy’u Bufaransa ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2017.

Iri siganwa “Semi Marathon Marvejols-Mende 2017” rireshya n’ibilometero 22 na metero 400 ryari ryitabiriwe n’abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye barenga ibihumbi bitatu. Uyu munyarwanda, Muhitira Felicien yaje kuryegukana asoza ari ku mwanya wa mbere akoresheje isaha imwe n’iminota 11 (1h11).

Muhitira yigaranzuye abakinnyi bo muri Kenya na Ethiopia bagiye barisimburanaho kuva ryatangira gukinwa mu Kuboza 1972 yakurikiwe na John Lotiang ukomoka muri Kenya, wari weri waryegukanye mu mwaka ushize wakoresheje isaha imwe iminota 12 n’amasegonda 5 (1h12’05"),umugande Chepkorom Ezechiel yaje ku mwanya wa 3(1h12’24").

JPEG - 136.9 kb
Muhitira Felicien yegukanye irushanwa risanzwe ritwarwa n’Abanyakenya

Undi mukinnyi w’umunyarwanda wari witabiriye iri siganwa ni Mvuyekure Jean Pierre yasoreje ku mwanya wa 44 wakoresheje isaha imwe iminota 24 n’amasegonda 54.

Disi Dieudonnée wafashije Muhitira kwitabira iri rushanwa yatangarije Imvaho Nshya ko yishimiye uko uyu musore yitwaye. Avuga ko ari irushanwa rikomeye kuko ryitabirwa na bamwe mu bakinnyi bakomeye cyane ariko ko ku nshuro ya mbere yari arigaragayemo yabashije gukora ibyamunaniye.

Ati “Iri rushanwa ryari rikomeye kuritsinda ntibiba byoroshye, yasize abakinnyi benshi bakomeye kuko nanjye narikinnye kabiri kose kandi sinigeze nditsinda aho narigizemo umwanya mwiza nabaye uwa kabiri mu 2007”.

Muhitira Felicien “Magare” ukunze guserukira ikipe y’igihugu mu marushanwa mpuzamahanga muri iyi mikino ngororamubiri kuri ubu abarizwa mu Butaliyani guhera muri Nyakanga 2016.

NKOMEJE GUILLAUME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE