2017-10-18 07:03:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Masudi yahishuye ibanga rituma Rayon Sports yitwara neza muri iyi minsi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-27 05:53:46

 
Share on:
 
Yasuwe:2099
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe ya Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 49; irusha ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri amanota 8 ndetse iyi kipe ya Rayon Sports ikaba ifite umukino w’ikirarane.

Iyi kipe ifite umukino w’ijonjora ubanziriza icyiciro cyo kujya mu matsinda irimo gukina imikino ya shampiyona itarabereye igihe.

Ibi bikibutsa abakunzi ba Rayon Sports ubwo umwaka ushize wa shampiyona nabwo yari ifite amahirwe yo gutwara igikombe ariko ikananirwa kubona amanota 3 yasabwaga aho yanganyije na Sunrise FC, Gicumbi FC na Etincelles FC bigatuma APR FC itwara igikombe.

JPEG - 157.5 kb
Umutoza wa Rayon Sports, Masudi Djuma

Nyuma yo kwitwara neza ku mukino w’ikirarane Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali igitego 1-0 cya Manzi Thierry, ku wa Gatandatu taliki 25 Werurwe 2017, umutoza Masudi Djuma yatangaje impamvu iyi kipe irimo kwitwara neza mu mikino y’ibirarane, bitandukanye n’umwaka ushize w’imikino.

Yagize ati “ Iyi mikino y’ibirarane iravuna cyane, gukina abandi bose bakureba biba bigoye cyane”.

Masudi yavuze ko uku kwitwara neza biterwa n’uko bafite abakinnyi bahagije bitari nk’umwaka ushize.

Ati “Umwaka ushize, twari dufite ikibazo cy’abasimbura wabonaga 12 abasimbura ugasanga batari ku rwego rumwe ariko ubu umwe arabura undi akaza agakina kandi neza agatanga umusaruro wifuzwa”.

Umutoza Masudi yavuze kandi ko kuba ubu arusha amanota 8 ikipe imukurikiye bitatuma yemeza ko begukanye igikombe ahubwo ko ari amahirwe bafite yo gukomeza gukora cyane kugira ngo bazagere ku musozo wa shampiyona bakiyoboye.

Ikipe ya Rayon Sports igomba gukina umukino wundi w’ikirarane uyu munsi ku ya 28 Werurwe 2017 na Sunrise FC ikanakina umukino w’umunsi wa 22 n’Amagaju FC tariki 31 Werurwe 2017.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE