2017-12-14 06:12:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Imvura yasenyeye abaturage inangiza byinshi mu turere dutandukanye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-03 15:59:52

 
Share on:
 
Yasuwe:2483
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Imvura yaguye kuwa gatanu tariki ya 3 Werurwe 2017 yangije ibikorwa birimo inzu z’abaturage, imyaka ihinze mu murima, amaduka, amatungo ndetse n’ibikorwaremezo bitandukanye mu turere twa Rubavu na Nyabihu mu ntara y’Uburengerazuba na Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba.

Mu turere twa Nyabihu na Rubavu iyi mvura yaguye ivanze n’umuyaga mwinshi waturutse mu misozi ya Gishwati ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu, wangiza ibikorwa bitandukanye birimo inzu z’abaturage, amashuri, insengero n’imyaka y’abaturage mu murenge wa Bigogwe muri Nyabihu, ndetse n’uwa Kanzenze mu karere ka Rubavu.

JPEG - 180.3 kb
Iyi ni imwe mu nzu zashenywe n’imvura ivanze n’umuyaga mu karere ka Rubavu (Foto Magarambe T)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Kanzenze Uwimana Monique, yabwiye Imvaho Nshya ko iyi nkubi y’umuyaga yibasiye Akagari ka Nyamikongi n’Akagari ka Rega muri uyu murenge.

Yagize ati "Hari saa sita nibwo uyu muyaga waje usenya amashuri, insengero n’amazu y’abaturage, ariko kugeza ubu turacyabarura kuko tutaramenya neza umubare w’ibyangiritse kandi ntituzi niba nta baturage byagizeho ingaruka zikomeye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’ubukungu, Murenzi Janvier ubwo twandikaga iyi nkuru yavuze ko ibarura ry’ibyangiritse rigikomeje, kandi abagizweho ingaruka n’ibi biza Akarere kakazababa hafi nk’uko bisanzwe.

Ubuyobozi bw’akarere bwatangaje ko imibare y’agateganyo igaragaza ko muri rusange iyi mvura yashenye inzu z’abaturage zirenga 40, ndetse hanakomerekeramo abaturage babiri.

Naho mu karere ka Ngoma ho iyi mvura yangije ibicuruzwa bitandukanye mu isoko rikuru ry’akarere riri mu murenge wa Kibungo yangiza ibicuruzwa bitandukanye, ndetse inahitana ihene 6 mu murenge wa Rukira muri aka karere.

Ni imvura yatangiye kugwa saa saba n’igice z’amanywa, yangiriza cyane ibicuruzwa by’abacuruzi 5 bacururiza mu nyubako z’isoko z’akarere ka Ngoma.Umucuruzi umwe witwa Kazubwenge Jean Damascene, yabwiye Imvaho Nshya ko yaguye mu gihombo kuko ibicuruzwa byiganjemo ibifunze mu makarito n’ibindi byangiritse.

Yagize ati "Ni igihombo gikomeye kuko hangirikiyemo ibintu by’agaciro k’asaga miliyoni 5 kuko byose byangiritse birahita bifatwa n’umugese gusa, nta kindi byamara."

Rwiririza Jean Marie Vianney, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu, yabwiye Imvaho Nshya ko akarere katangiye kubarura ibyangiritse muri rusange ngo hamenyekane ingano yabyo.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE