2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Marcel Desailly ashobora kuba umutoza wa Ghana

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-22 09:14:39

 
Share on:
 
Yasuwe:122
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Marcel David Desailly , ukomoka muri Ghana akaba ariko yarakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ashobora kuba umutoza w’ikipe y’igihugu ya Ghana nyuma y’igenda ry’uwari umutoza wayo Avram Grant.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana batangaza ko bagomba gufata igihe bagashaka umutoza w’ikipe y’igihugu gusa benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru muri Ghana baha Marcel Desailly aho bavuga ko abatoza b’abanyamahanga nta kintu kigaragara barabagezaho.

JPEG - 43.9 kb
Marcel Desailly

Marcel Desailly ni ubwa kabiri byifujwe ko yatoza ikipe y’igihugu ya Ghana nyuma y’aho muri 2010 nabwo byari byavuzwe ko ashobora gusimbura Milovan Rajevac.

Kuva taliki 25 Mutarama 2017, Desailly afite uruhushya rwo gutoza ku rwego mpuzamahanga “UEFA Pro coaching licence”.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE