2017-10-18 07:03:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ibyo ukwiye kumenya ku Munyarwandakazi ushaka kwandikwa muri Guinness World Record

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-17 06:45:22

 
Share on:
 
Yasuwe:1413
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kuva kuri uyu Gatanu saa mbiri za mu gitondo, Uwamahoro Cathia, araba aharanira gukora bwa mbere umuhigo utarigeze ubaho kuva isi yaremwa, wo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo nk’umukinnyi umara igihe akubita udupira twa Cricket mu bari n’abategarugori.

Uwamahoro arabasha kubigeraho n’amara amasaha 26 (kuva saa mbiri kuzageza ejo ku wa Gatandatu saa yine za mugitondo) akubita agapira agashyiramo iminota itanu y’ikiruhuko buri saha. Azaba arengeje amasaha abiri ku masaha y’ifatizo asabwa kugira ngo ajye muri iki gitabo.

Uyu mukobwa w’imyaka 23, aherutse kubwira Imvaho Nshya ko imyiteguro yakoze imwemerera kugeza kuri ariya masaha.

Ati “Nakoze imyitozo ngororamubiri bisanzwe, aho twitoreza nkakora amasaha umunani kuva mu gitondo kugeza nka saa kumi n’imwe ntaruhuka.

JPEG - 294.4 kb
Uwamahoro Cathia wifuza guca agahigo mu mukino wa Cricket

Bwa mbere natangiye nkora amasaha 8 nkaruhuka iyo minota itanu, inshuro zakurikiyeho nkajya nkora amasaha ane icyarimwe nkaruhuka iminota 20 yo kumfasha kubona uko mfata ifunguro’’.

Uwamahoro ahamya ko igisigaye ari uko abantu bazaba ari benshi baje kumushyigikira no kumuterera turiya dupira, kuko badahari yafatwa n’ibitotsi ntabashe kurangiza ariya masaha.

Uko yatekereje kwesa aka gahigo

Uwamahoro avuga ko yifuje kuba umukobwa wesa aka gahigo nyuma y’aho musaza we Eric Dusingizimana, kapiteni w’ikipe y’igihugu yari amaze gushyiraho agahigo ka mbere ku isi k’umukinnyi wamaze igihe kinini akina uyu mukino mu bagabo (amasaha 51).

Uwamahoro ni muntu ki?

Uwamahoro Cathia, ni umwana w’ikinege wa Umulisa Thacienne na Nyakwigendera Rudahinyuka Corneille witabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabonye izuba ku ya 05 Kanama 1993 ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Yize imyaka itanu ya mbere y’amashuri abanza ku Kivugiza i Nyamirambo, asoreza kuri EP Gasave ku Gisozi aho bari bimukiye.

Yize icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kuri ESA Gikondo, akomereza mu ishami ry’Ubumenyi bwa mudasobwa (computer sciences) kuri IPR Nyandungu.

Kuri ubu arateganya gusubukura amasomo ye ya kaminuza yari yahagarikiye mu mwaka wa mbere muri Kaminuza y’Abadivantisiti bo muri Afurika yo hagati ya Mudende.

Yatangiye gukina Cricket mu 2008 nyuma yo kunyura aho bakubita agapira nawe arabigerageza abifashijwemo na Eric Dusingizimana waberekaga uko bayikina.

Kuri ubu akinira ikipe ya Charity CC, aho amaze gutwara ibikombe 9 n’ibihembo 13 nka Visi kapiteni kuva yayigeramo mu 2013.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE