2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-12 11:25:56

 
Share on:
 
Yasuwe:223
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Zanaco FC 0-0 APR FC, Al Wau Salaam 0-4 Rayon Sports
Taliki 18-02-2017: APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30)
Taliki 19-02-2017: Rayon -Al Wau Salaam (Amahoro-15h30)

Ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza itsinda ikipe ya Al Wau Salaam yo muri Sudani y’Epfo ibitego 4-0 mu mukino ubanza w’imikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF Confederation 2017”, ikipe ya APR FC nayo yari ihagarariye u Rwanda mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total CAF Champions League 2017” yanganyirije muri Zambia na Zanaco FC.

Umukino wa Rayon Sports wabereye kuri Juba Stadium, igice cya mbere cyarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’iyindi. Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yabonye igitego gitsinzwe na Nshuti Dominique Xavio nyuma Kwizera Pierrot atsinda igitego cya kabiri, Nova Bayama ndetse na Moussa batsinda ibindi bitego birangira ari 4-0.

JPEG - 231.7 kb
Kwizera Pierrot, umwe mu bakinnyi batsindiye ikipe ya Rayon Sports

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma yatangaje ko bishimiye iyi ntsinzi bakaba bagiye gutegura umukino wo kwishyura. Ati “Tugomba kwitegura nta kwirara kuko uretse Al Wau Salaam hazaba hari n’andi makipe ndetse na shampiyona”.

Kapiteni wa Rayon Sports, Ndayishimiye Eric Bakame yatangaje ko uyu mukino bari bawuhaye agaciro.

Ati “Ntabwo byari byoroshye urebye n’ikirere cya hano uko cyari kimeze ariko twagerageje kubyitwaramo neza”. Yanashimiye abafana barimo ingabo z’u Rwanda ziba muri Sudani y’Amajyepfo. Ati “Baduteye imbaraga aho abafana bacu b’i Kigali batari bari bahababereye”.

Ikipe ya Rayon Sports iragaruka mu Rwanda uyu munsi taliki 12 Gashyantare 2012. Umukino wo kwishyura n’iyi kipe uzaba taliki 19 Gashyantare 2017 kuri Sitade Amahoro. Rayon Sports ikaba isa nk’aho yakomeje kuko Al Salaam isabwa ibitego 5-0, kugira ngo isezerere Rayon Sports.

Mu cyiciro gikurikiraho nta gihindutse, Rayon Sports ikaba izahura na Onze Createurs yo muri Mali itarakinnye iyi mikino ibanza.

APR FC irasabwa gutsinda

Umukino wo kwishyura wa APR FC na Zanaco ugomba kubera mu Rwanda taliki 18 Gashyantare 2017. Ikipe ya APR FC ikaba isabwa gutsinda cyangwa se ikanganya 0-0 hakitabazwa penaliti.

Igihe ikipe ya APR FC yanganya mu bitego yasezererwa. Ibi rero bikaba bisaba umutoza Mulisa Jimmy gutegura abasore be bakazabasha kubona intsinzi muri uyu mukino wo kwishyura.

Ikipe ya APR FC nibasha kwitwara neza igasezerera Zanaco FC izahura mu cyiciro cya kabiri n’ikipe izakomeza hagati ya Yanga na Ngaya Club de Mde yo mu Birwa bya Comores. APR FC ikaba ishobora kongera guhura na Yanga yayisezereye umwaka ushize muri iki cyiciro.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE