2017-12-14 06:12:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali cyabaye icya kabiri cyiza muri Afurika

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-10 05:54:28

 
Share on:
 
Yasuwe:3029
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali cyashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bibuga by’indenge byiza kurusha ibindi ku mugabane w’Afurika.

Ni mu gihe ikibuga cya mbere cy’indege kibi kurusha ibindi ari icyo muri Sudani y’Amajyepfo.

Ibibuga by’indege byiza kurusha ibindi n’ibibi kurusha ibindi, bitandukana hashingiwe ku mikorere yabyo, uko byakira ababigana, isuku, kubahiriza igihe, umutekano, abakozi bafite ubushobozi ndetse n’imikorere ya tekiniki.

Ikigo cy’Abanya-Canada kigenzura ibijyanye n’ingendo, Sleeping Airports, kivuga ko mu bushakashatsi bwacyo bwo mu mpera za 2016 bashatse no kugaragaza ibibuga by’indege bibi kurusha ibindi muri Afurika. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi ni ibyagaragajwe n’abagenzi ubwabo.

JPEG - 291.5 kb
Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali cyashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bwiza muri Afurika

Ubu bushakashatsi bwibanda ku kumererwa neza ku bibuga (aho kuruhukira, aho kwicara utegereje indege), serivise, uburyo bwo korohereza abagenzi, ibiribwa, umutekano, n’ibindi.

Ibi byatumye ikibuga cy’indege cya mbere cyiza kurusha ibindi muri Afurika ari icya “Cape Town International Airport” (CPT) cyo mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo. Ku mwanya wa kabiri, haza ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, kikaba cyaraje kuri uyu mwanya kubera isuku idasanzwe ndetse no kwakira abakigana bikorwa mu buryo bwiza budasanzwe.

Ku mwanya wa gatatu haza ikibuga cy’indege cya “Sir Seewoosagur Ramgoolam” (Port Louis) na “International Airport, Mauritius”, hagakurikiraho “Johannesburg O.R. Tambo International Airport” cyo muri Afurika y’Epfo kiza ku mwanya wa kane, ku mwanya wa gatatu hakaza “Algiers Houari Boumediene International Airport” cyo muri Algeria.

Mu bibuga icumi bya mbere bibi kurusha ibindi muri Afurika muri 2016, icya mbere ni icya “Juba International Airport” muri Sudan y’Epfo (JUB), ku mwanya wa kabiri hari “Port Harcourt International Airport” (PHC) yo muri Nigeria, hagakurikiraho “Nouakchott International Airport” yo muri Mauritania (NKC), “Douala International Airport” (NDJ) muri Cameroon, n’ibindi by’ahandi hanyuranye.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE