2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Dimension Data yagaragaje icyo yiteze kuri Mugisha na Areruya

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-03 08:28:16

 
Share on:
 
Yasuwe:168
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’ikipe ya Dimension Data for Qhubeka burizera ko abakinnyi batandatu bakiri bato b’abanyafurika berekeje mu ikipe ya kabiri yayo bazavamo ibihangange bizitwara neza mu marushanwa y’i Burayi.

Abo barimo abanyarwanda babiri Mugisha Samuel na Areruya Joseph, Hafetab Weldu na Getachow Astbha (Ethiopia), El Mehdi Chokri (Maroc) na Louis Visser will (Afurika y’Epfo).

Dimension Data ikaba yarahisemo kandi kugumana abakinnyi bane basanzwe bamenyereye amarushanwa ariko barengeje imyaka 23, bazafasha aba bakiri bato binjiye muri iyi kipe muri uyu mwaka. Abo ni ba kabuhariwe Eyob Metlel na Amanuel Gebreigzahbier bo muri Eritrea, Jun Rey Navarra wo muri Philippine Nicholas Dlamini wo muri Afurika y’Epfo.

JPEG - 104.5 kb
Mugisha Samuel (ibumoso) na Areruya Joseph (iburyo) bari mu bakinnyi bashya ba Dimension Data

Umuyobozi mukuru wa Dimension Data, Dr Carol Austin yakira aba bakinnyi bashya yavuze ko amarushanwa iyi kipe izitabira i Burayi azabafasha kuvamo abakinnyi bakomeye.

Ati “Aba bakinnyi bashya twabatoranyije twifashishije inararibonye zacu tunagendeye ku buhanga bari bamaze iminsi bagaragaza. Nta gushidikanya ko nibahura na gahunda y’amarushanwa yacu yo mu Burayi, bazagaragaza impano zabo kuko bazahura n’abandi bangana maze abeza babone amakipe akomeye y’i Burayi’’.

Akomeza ati “Twatoranyije abakinnyi bato bagifite imyaka ibiri cyangwa itatu. Bivuze ko nibahura n’ubunararibonye bwa bariya bane bari basanzwemo, bazagera ku musaruro mwiza n’ikipe yacu ibona umusaruro’’.

Kuri gahunda iyi kipe igiye kuba yitoreza muri Afurika y’Epfo mu ntara ya Western Cape initabire amarushanwa y’imbere muri iki gihugu. Mu ntangiriro za Werurwe 2017, iyi kipe ya kabiri ya Dimension Data izerekeza mu kigo cy’imyitozo cyayo i Lucca mu Butaliyani kuzageza umwaka w’imikino usojwe mu Kwakira 2017.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE