2017-12-14 06:12:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Atlas Mara na Visa bigiye gukwiza serivisi z’ikoranabuhanga muri Afurika

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-01 11:03:00

 
Share on:
 
Yasuwe:135
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo mpuzamahanga gitanga ikoranabuhanga ryo kwishyurana (Visa), cyiyemeje gufatanya n’Ikigo Atlas Mara Limited gitanga serivi z’imari muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Saharamu gusakaza uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari muri Afurika.

Amasezerano y’ibigo byombi yashyiriweho umukono i Nairobi muri Kenya, ku wa Kane tariki 26 Mutarama 2017, kugira ngo Banki zose zishamikiye kuri Atlas Mara zirimo n’izo mu Rwanda nk’iyahoze ari BRD na BPR zibyaze umusaruro ikoranabuhanga risanzwe ritangwa na Visa, nka mVisa, Visa Direct n’izindi.

Mu mwaka wa 2016,Atlas Mara Limited yaguze igice kinini cya Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) ihita iyihuza n’igice cy’ubucuruzi muri Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere (BRD Commercial Bank), ihinduka Atlas Mara, banki ya kabiri mu gihugu ifite imari shingiro igera kuri miliyoni 325 z’amadolari ya Amerika.

Muri uwo mwaka kandi Visa yatangije ikoranabuhanga rishya mu kwishyurana hakoreshejwe telefoni igendanwa rizwi nka mVisa, ku nshuro ya mbere muri Afurika.

Umuyobozi wa Visa muri Kenya, Andrew Torre, yavuze ko Atlas Mara iri imbere mu gutanga serivisi nziza, mu guhanga udushya na serivisi z’imari zizewe ku Banyafurika benshi aho bari hose.

Yakomeje agira ati “Ubufatanye bwacu burafasha Atlas Mara kubyaza umusaruro ibisubizo bitangwa na Visa no mu kwishyurana kandi bufite uruhare runini mu kuzana impinduka mu bucuruzi, kwishyurana hakoreshejwe telefoni no gukwirakwiza serivisi z’imari muri Afurika.”

Abantu bakoresha mVisa babasha gukoresha amafaranga bafite kuri konti zabo muri banki mu gihe bishyura ibicuruzwa cyangwa abandi bantu, kuko ku bantu bakoresha umurongo wa VisaNet badasabwa kubanza kugira konti muri banki imwe cyangwa kuba bahuje umurongo w’itumanaho rya telefoni.

Visa Direct nayo ifasha abantu bafite amakarita guhererekanya amafaranga baba bakoresha nka mudasobwa, telefoni, amashami ya banki cyangwa ATM, cyangwa bakaba bayakira aturutse ahantu hatandukanye haba kuri konti zo muri banki cyangwa andi makarita akoreshwa mu kwishyurana.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Atlas Mara, Chidi Okpala, yagize ati “Mu gutanga serivisi zijyanye n’igihe mu kurushaho kwegereza abantu serivisi z’imari, no kurushaho guha abakiriya serivisi nziza, ni bimwe mu nshingano zacu zikomeye. Mu bufatanye bwacu na Visa, Atlas Mara izabasha gutanga ikoranabuhanga n’ikoreshwa rya telefoni bikenewe mu kwishyurana bya buri munsi, ku bakiriya bacu muri Afurika.”

Visa Inc. ni ikigo gikomeye mu gutanga serivisi zifashishwa mu guhuza ibigo n’abakiriya babyo, kigakorera mu bihugu bisaga 200, kandi kikagira n’ubushobozi bwo gutambutsa ubutumwa 65 000 bw’ihererekanya ry’amafaranga mu isegonda rimwe.

Atlas Mara Limited yo ni ikigo kigaragara ku isoko ry’imari n’imigabane mu Bwongereza, kikaba gifite intego yo guteza imbere serivisi z’imari muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE