2017-10-21 09:13:02 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gusangira ubunani na Perezida Kagame byampinduye umusirimu ‘Haki ya Mungu’

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-01-26 10:00:29

 
Share on:
 
Yasuwe:2635
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Habyarimana Joseph, wa musaza washimishaga abari bateraniye mu nama y’igihugu y’umushyikirano n’abayikurikiriga, ubwo yabwiraga Perezida Kagame ati "Uturi imbere tukuri inyuma haki ya Mungu’’ aravuga ko na nyuma yaho we n’umugore we batumiwe gusangira ubunani n’Umukuru w’Igihugu akahava ari umuntu mushya.

Uyu musaza w’imyaka 66 avuga ko ubwo butumire bwamweretse itandukaniro rya Perezida Kagame n’abandi baperezida bayoboye u Rwanda kuko izindi ngoma ngo zamupyinagaje zikamubuza no kwiga,ariko Kagame akamwicaza aho benshi bifuza.

JPEG - 283 kb
Habyarimana Joseph abwira Hon Mukama Abbas iby’urukundo akunda Kagame

Habyarimana atuye mu mudugudu wa Kamabuye, akagari ka Kizura mu murenge wa Gikundamvura mu karere ka Rusizi, avuga ko umunezero atigeze agira akiri umusore ku zindi ngoma awuhawe ashaje na Perezida Kagame, bikaba ngo byaratumye umunezero w’ijuru yatekerezaga umushiramo, kuko uwo yabonye yumva uhagije.

Yagize ati “Najyanye n’umugore wanjye Nyirangendahimana Josephine w’imyaka 62, twakirirwa muri Convention Center guhera saa tatu z’ijoro ku wa 30 Ukuboza, turya ibiryo ntarabona mu Isi, iyo nzu ikajya izamo amabara y’ibendera ry’u Rwanda, hari umunezero ntigeze mbona, ntekereza ko ntazongera kubona ukundi, bituma iby’ijuru natekerezaga bimvamo, kuko niba hari ibiruta ibyo nahawe na Kagame icyo gihe, sinzi uko byaba bimeze.”

Yongeyeho ati “Ubwo umugore wanjye abanyamakuru baramubajije bati ‘ko umugabo wawe aherutse kuvuga ko iyi nzu iruta inyanja y’ibirahure yakuze yumva bavuga wowe urabibona ute? Arabasubiza ati’ mumbabarire umunezero utandeka umwuka ukanshiramo nkagwa aha.’’

Avuga ko ari we muturage wa mbere usanzwe wo muri uyu murenge wasangiye ubunani na Perezida , akemeza ko Gikundamvura yahise yinjira muri perezidansi.

Ati “Bose barabizi ko ari njye muturage w’ino wa mbere usangiye na perezida ariko byabahaye icyizere ko bose bazamugera iruhande. Nashimishijwe n’uko njye muturage wo hasi n’abanyacyubahiro bose bari bahari twasangiraga bimwe, twese turi Abanyarwanda, natekereza ukuntu Leta ya Kayibanda yansiragije nzi ubwenge sinige n’amashuri 4 yisumbuye nize muri Congo Leta ya Habyarimana ntiyampere akazi ahubwo ikanyica urubozo none Kagame, nkaba nsangira na we. Byampinduye umusirimu ukomeye, ndambara ikoti ryiza, utw’amafuti naratujugunye.”

JPEG - 318.2 kb
Ahamya ko abasaza bose b’i Gikundamvura bashyigikiye Perezida Kagame

Uyu musaza uvuga ko yabyaranye n’umugore we abana 16 hagapfa icyenda hakaba hariho barindwi, yabwiye Visi-perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite Mukama Abbas, wari wasuye abasheshe akanguhe b’uyu murenge, ko urukundo yabonanye Perezida Kagame nta wundi mukuru w’igihugu ku Isi urufite.

Habyarimana Joseph ashima ko icyifuzo cye na bagenzi be cyo guhindura ingingo ya 101 y’itegeko nshinga, Kagame akongera kwiyamamaza inteko yagihaye agaciro.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE