2017-09-26 12:43:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Perezida Museveni yarezwe mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC)

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-01-05 08:03:25

 
Share on:
 
Yasuwe:11
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC ruratangaza ko rwakiriye ikirego abayobozi bo mu karere ka Kasese barezemo Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni.

Aba bayobozi bashinja Museveni ubwicanyi bwakozwe n’abapolisi ba Uganda mu Gushyingo 2016, ubwo bagabaga igitero ku ngoro y’umwami wa Rwenzururu, abantu basaga ijana bakahasiga ubuzima.

Depite Winnie Kizza uhagarariye Kasese mu nteko ishinga amategeko yavuze ko yabonye ubutumwa bw’umushinjacyaha wa ICC Fatou Bensouda bwemeza ko yakiriye ikirego cyabo kandi agiye kukigaho nk’uko KFM Uganda ibitangaza.

JPEG - 72.1 kb
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni

Kizza avuga ko ICC izabamenyesha niba yafashe umwanzuro wo kugikurikirana binyuze mu nyandiko.

Abaregwa ni Museveni, na baminisitiri Asuman Mugenyi a Peter Ecweru, bose bashinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Uyu mudepite avuga ko bafite icyizere ko ICC izaburanisha Museveni, kugira ngo ababuriye ababo muri ubwo bwicanyi bahabwe ubutabera.

Kiiza ahamya ko abapolisi bishe abantu babarirwa mu 130 barimo abagore n’abana ubwo bagabaga igitero ku ngoro y’umwami wa Rwenzururu Omusinga Charles Mumbere ku ya 26 no ku ya 27 Ugushyingo 2016.

Polisi ya Uganda ivuga ko yari ije gukumira umutwe witwaje intwaro wari uherutse kwica abapolisi muri ako gace.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE