2017-09-26 12:43:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Isiraheli: Minisitiri w’Intebe Netanyahu ukekwaho ruswa yahaswe ibibazo na polisi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-01-03 06:33:55

 
Share on:
 
Yasuwe:8
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abapolisi batatu bahase ibibazo Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu ku mugoroba wo ku wa Mbere ku ya 2 Mutarama 2017.

Netanyahu ashinjwa kwakira impano zibarirwa mu bihumbi by’amayero azihawe n’abacuruzi bashakaga ubuvugizi.

Abapolisi bakora iperereza baribaza impamvu Netanyahu yahawe izo mpano, bagakeka ko ari ruswa.

RFI ivuga ko guhatwa ibibazo byabereye mu rugo rwa Netanyahu bikamara amasaga atatu. Iri perereza ribaye nyuma y’uko humviswe abatangabuhamya babarirwa muri 50. Abapolisi kandi bamubajije ku kindi kirego kivuga ko yaba yaraguze intwaro mu Budage mu buryo bufifitse.

JPEG - 121.2 kb
Imodoka ya polisi iparitse imbere y’urugo rwa Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu

Itegeko Nshinga ryo muri Israel rigena ko Minisitiri w’Intebe yegura igihe ahamwe n’ibyaha bya ruswa. Netanyahu akomeje kubihakana akavuga ko ibyo birego ari ibinyoma byazanywe n’abo bahanganye muri politiki.

Minisitiri Netanyahu yari aherutse kwibasira ibihugu bikomeye birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’uko Akanama k’Umutekano ka Loni gatoye umwanzuro wamagana Isiraheli ku bikorwa byo kubaka ku butaka bwa Palestine.
Netanyahu yavuze ko igihugu cye kizasuzugura Loni ntigihagarike na gato ibyo bikorwa bifatwa nk’Ubukoloni bwo muri iki kinyejana.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE