2017-09-26 12:43:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Isiraheli: Minisitiri w’Intebe Netanyahu akurikiranweho ruswa na magendu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-12-29 06:44:32

 
Share on:
 
Yasuwe:295
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umushinjacyaha mukuru wa Leta ya Isiraheli yategetse ko Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu akorwaho iperereza ku byaha bya ruswa na magendu.

Ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu, Times of Israel, kivuga ko Netanyahu azahamagazwa agatanga ibisobanuro mu iperereza polisi ya Isiraheli imazemo amezi icyenda rijyanye n’ibirego bibiri bitaramenyekana.

Bivugwa ko ibyo birego bijyanye n’impano Netanyahu yaba yaratanze ari uko bamuhaye ruswa, gusa umuvugizi we yabihakanye yivuye inyuma.

Minisitiri Netanyahu kandi ashinjwa kugura ubwato bw’intambara bwo munsi y’amazi (submarines) mu Budage mu buryo budasobanutse, ngo ahanini abinyujije ku munyamategeko we.

JPEG - 78.8 kb
Minisitiri Netanyahu Benjamin arakekwaho ruswa

Polisi y’icyo gihugu yirinze kugira byinshi ivuga, itangazo yashyize ahagaragara riragira riti “Igihe nikigera tuzababwira aho iperereza rigeze.”

Minisitiri Netanyahu yari aherutse kwibasira ibihugu bikomeye birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’uko Akanama k’Umutekano ka Loni gatoye umwanzuro wamagana Isiraheli ku bikorwa byo kubaka ku butaka bwa Palestine.

Netanyahu yavuze ko igihugu cye kizasuzugura Loni ntigihagarike na gato ibyo bikorwa bifatwa nk’Ubukoloni bwo muri iki kinyejana.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE