2017-10-21 09:13:02 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mudasobwa (Laptops) zigezweho muri 2016

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-01-19 10:30:26

 
Share on:
 
Yasuwe:175
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Izi ni zo Laptops zigezweho muri iki gihe hirya no hino ku Isi. Zirimo izifite ubushobozi buhambaye, izifite ubwiza n’izihendutse kandi zishoboye.

Nyinshi muri zo zatangiye kugera ku isoko mu mpera za 2015 (ibiciro biri muri iyi nkuru ni ibigenderwaho ku rwego mpuzamahanga kandi ni byo hasi bishoboka):

1. Microsoft Surface Book

Ku bantu bakunda Laptop ariko banishimira kugira Tablet, Microsoft Surface Book ni nziza, izana n’ikaramu umuntu ashobora gukoresha ashushanya cyangwa akoresha mudasobwa muri rusange.

Ikirahure cyayo gishobora kuvanwa kuri mudasobwa kigakoreshwa nka Tablet ifite ingufu, iyi mudasobwa ishobora no gukoreshwa mu gutunganya videwo no gukina imikino.

Igiciro: Ni uguhera ku madorali 1 499 (amafaranga y’u Rwanda 1 124 250)

2. MacBook Air

MacBook Air ni Laptop nziza, ifite umubyimba muto kandi umuriro wayo umara igihe kinini. Mu mwaka ushize, MacBook yongereye ubushobozi MacBook Air yongeramo Processors zo mu ruganda rwa Intel, bivuze ko umuriro wayo warushijeho kumara igihe kurusha mu myaka ishize.

Ikinyamakuru PC Mag cyavuze ko MacBook nshya ishobora kumara amasaha 17 itarashiramo umuriro.

Igiciro: Amadorali 899 ( 674 250 frws)

3. Toshiba Chromebook 2

Irahendutse kandi umuriro umaramo igihe kinini. Ku muntu udashaka gukora ibintu binaniza imashini no gukoresha internet, Toshiba Chromebook ni nziza cyane.

Igiciro: $250 (187 000 frws)

4. Lenovo Thinkpad T450s

Iyi mudasobwa irihuta, irakomeye kandi iza ifite ahantu henshi ho gucomeka urusinga rwa USB ku buryo umuntu uyikoresha mu kazi yayishimira cyane. Iza kandi ifite ikirahure cya touchscreen. Ifite umubyimba muto kandi byoroshye kuyitwara.

Lenovo T450s nshya izasohoka muri Gashyantare, iyo yo izaza ifite byinshi irusha iyari isanzweho.

Igiciro: $818 (623 500 frws)

5. Dell XPS 13

Umuntu ushaka Laptop ifite umubyimba muto, itari MacBook Air yakwigurira Dell XPS 13, ifite amashusho agaragara neza cyane kandi ntinanirwa. Zimwe muri za Dell XPS 13 zigira Touchscreen.

Igiciro: Kuva ku madorali 799 (599 250 frws)

6. MacBook Pro

Iberanye n’umuntu ufite akazi gasaba Laptop ifite ubushobozi buhambaye landi itamara umuriro vuba.

7. Asus Zenbook UX305

Uretse kuba iteye ku buryo bubereye ijisho ndetse ntiremereye, benshi bayishimira ko ifite ikirahuri kiza kurusha icya MacBook Air. Ishobora kubika ibintu byinshi kansi umuriro umaramo igihe (amasaha 9-10).

Igiciro: Amadorali 599 (449 849 frws)

8. Lenovo Yoga 3 Pro

Nayo ishobora gukoreshwa nka Laptop cyangwa Tablet kuko ifite Screen ishobora gucomokorwa igakoreshwa ukwayo icyiza cyayo ni uko idahenze cyane nka Microsoft Surface Book.

Igiciro: Amadorali 938 (704 438 frws)

9. The Razer Blade QHD

Iyi I mudasobwa iteye nka MacBook Pro ariko nanone ikoresha Windows, ifite ubushobozi buhambaye, yagenewe abantu bakunda imikino yo kuri mudasobwa no gukora ibintu biremereye. Ifite RAM ya 16 GB.

Igiciro: Amadorali 2 199 (1 951 449 frws)

10. Asus’ ROG G751JT

Ni yo Laptop ifatwa nk’inziza kurusha izindi ku bakunda imikino (games) ifite ubushobozi bwo gukina imikino yose no kwerekana amashusho akeye cyane. Ifite urwandikiro (keyboard) rudapfa ubusa kandi rukomeye.

Igiciro: Amadorali 1500 (1 126 500)

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE