23°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

S&P Global: Ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza, buratanga ikizere

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 13-08-2019 saa 09:02:28
Ibikorwaremezo bikomeje kubakwa mu rwanda ni bimwe mu byashingiweho hazamurwa ikirango cy'u Rwanda muri raporo ya Standard and Poor Global Ratings mu bijyanye n'imiterere y'ubukungu

U Rwanda rwabonye ikirango cya B+ ruvuye kuri B muri raporo ya ‘Standard and Poor Global Ratings’ igaragaza imiterere y’ubukungu igenderwaho n’abashoramari n’abatanga inguzanyo.

Iyi raporo yakozwe n’ikigo cya ‘S&P Global’ ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda n’umwuka wa politiki uri mu gihugu bitanga ikizere ku bashoramari n’ibigo bitanga inguzanyo.

Bityo, mu bijyanye n’ubushobozi bwo kwishyura amadeni (long-term sovereign credit), u Rwanda rwavuye ku kirango cya B rugera kuri B+ kubera ubukungu bwifashe neza.

Kuzamuka kwa bene ibi birango ni ibintu bifite umumaro munini ku gihugu kuko abashoramari babirebaho mu kureba niba imari yabo izunguka cyangwa niba bakwiye kwitega ibihombo.

Kugira ikirango kiza ni ibintu byifuzwa n’ibihugu kuko usibye no gukurura abashoramari, binongera ikizere cyo kuba igihugu cyahabwa inguzanyo kuko kizabasha kwishyura.

Umusaruro mbumbe w’Igihugu umwaka ushize wazamutseho 8,6%, aho warenze igipimo cyateganywaga cya 7,1% bitewe ahanini n’ubwiyongere bw’imishinga y’ubwubatsi ndetse n’iterambere ry’urwego rw’inganda, ubuhinzi n’ubworozi na serivisi, nk’uko abakoze raporo babyibutsa.

Zimwe mu mpamvu zigaragazwa nk’izitanga ikizere k’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, ni imishinga y’ubwubatsi irimo Ikibuga Mpuzamahanga k’Indege cya Bugesera, hamwe n’indi mishinga yo mu rwego rw’ibikorwaremezo birimo imihanda, ingufu, amashuri n’ibigo nderabuzima. Iyi mishinga yitezweho kuba umusemburo w’iterambere ry’urwego rw’inganda, cyane cyane mu ikorwa ry’ibyuma n’ibikoresho by’ubwubatsi.

Raporo ya ‘Standard and Poor Global Ratings’ kandi yazamuye u Rwanda ruva ku kirango cya B rujya kuri B+, mu byo bita ‘Transfer and Convertibility (T&C)’ aho harebwa niba byoroshye kuvunjisha ifaranga ry’Igihugu mu mafaranga y’amahanga no kohereza. Ubukungu bw’u Rwanda, iyi raporo ivuga ko bumeze neza kandi ko bugaragaza ikizere cyo gukomeza kuzamuka.

Abakoze iyi raporo bavuga ko nubwo badateganya irindi zamuka ry’ibirango ku bukungu bw’u Rwanda mu gihe cya vuba, bishobora kuzamuka mu gihe byagaragara ko isura y’u Rwanda yabaye nziza cyane hashingiwe kuri politiki za Leta zo kongera ubwinshi bw’ibyoherezwa hanze.

Iyi raporo igaragaza ko umusaruro mbumbe (DGP) w’u Rwanda wazamutse cyane kurenza ikigereranyo gisanzwe k’ibihugu biri mu kiciro kimwe na rwo mu bukungu, bikaba byitezwe ko ubukungu bwarwo buzarushaho kwiyongera hashingiwe ahanini ku bwiyongere bw’ishoramari Leta ikora mu iterambere rya serivisi zifitiye abaturage akamaro, bikaba bishobora kongera ingano y’amadeni ya Leta.

Gusa, iyi raporo yerekana ko u Rwanda ruri mu murongo mwiza w’iterambere ridaheza binyuze mu ishyirwaho rya gahunda zigamije kuzamura ubukungu ndetse no mu mishinga iterwa inkunga na Leta.

Raporo igaragaza ko hari ikizere ko amavugurura agamije kuzamura ubukungu n’iterambere azafasha mu kuzamura urwego rw’abikorera rutarakomera, ndetse hakabaho n’ubwiyongere bw’ishoramari ry’abanyamahanga n’iry’abanyarwanda baba mu mahanga.

Nubwo u Rwanda rwazamutse mu bijyanye n’ikizere cyo kuba rwabasha kwishyura imyenda rufata, iyi raporo igaragaza imbogamizi zihari zo kuba ikigereranyo cy’umusaruro mbumbe ku muturage (GDP per capita) kikiri munsi y’Amadolari 1.000, ndetse no kuba amadeni Leta ifata ngo ibashe kuzamura urwego rw’ibikorwaremezo yariyongereye cyane kuva mu mwaka wa 2012. Indi mbogamizi yagaragajwe ni iy’izamuka ry’amadeni y’ibigo bya Leta (State-Owned Enterprises, SOEs) mu myaka ibiri ishize, igera kuri 7% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu mu mpera z’umwaka wa 2018.

Iyi raporo yerekana ko u Rwanda rukomeje kwakira inkunga z’amahanga, ariko ko rugenda rugabanya impano zishyirwa mu ngengo y’imari rugana mu nguzanyo z’igihe kirekire n’izishyirwa mu mishinga.

Ibikorwaremezo bikomeje kubakwa mu rwanda ni bimwe mu byashingiweho hazamurwa ikirango cy’u Rwanda muri raporo ya Standard and Poor Global Ratings mu bijyanye n’imiterere y’ubukungu

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.