19°C , Mostly clear | Kigali-Rwanda
HABIMANA AUGUSTIN

Sobanukirwa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda (igice cya kabiri)

Yanditswe na HABIMANA AUGUSTIN

Ku ya 01-10-2018 saa 07:51:46

Mu rwego rwo gushyiraho imikoranire isobanutse ndetse no kugaragaza neza uburenganzira bwa buri wese hagati y’umukozi n’umukoresha, uwitoza umurimo, uwimenyereza akazi, uwikorera ndetse n’ukora imirimo itanditse, Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ryaravuguruwe kugira ngo rihuzwe n’igihe,  rikaba rikubiyemo byinshi bigenga umurimo mu Rwanda buri wese akwiye kumenya.

HABIMANA AUGUSTIN

 Mu gice cya mbere k’iyi nyandiko, yasohotse mu Mvaho Nshya yo ku wa 24 Nzeri 2018, twabagejejeho ibigengwa n’itegeko n° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, uburyo bw’imikorere  bubereye umukozi mu kazi, imyaka fatizo yo gutangira gukora akazi, imirimo ibujijwe ku mwana, ibuzwa ry’imirimo y’agahato, kubuza guhoza ku nkeke uwo ukuriye mu kazi hagamijwe imibonano mpuzabitsina, kwirinda ivangura mu kazi n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kwishyira hamwe. Muri iyi nyandiko turibanda ku bijyanye n’amasezerano y’umurimo.

 Amasezerano y’umurimo

 Nk’uko ingingo ya 11 y’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ibiteganya, amasezerano y’umurimo akorwa hashingiwe ku bwumvikane bw’umukozi n’umukoresha, kandi amasezerano y’umurimo hagati y’umukozi umwe n’abakoresha barenze umwe aremewe igihe cyose hatagize abangamiye ayandi. Amasezerano y’umurimo ashobora kuba ay’igihe kizwi cyangwa kitazwi kandi ashobora kuba yanditse cyangwa atanditse. Icyakora, amasezerano y’umurimo atanditse ntashobora kurenza iminsi mirongo kenda (90)  ikurikiranye.

Ku bijyanye n’igihe k’igeragezwa ku murimo, ntigishobora  kurenza amezi atatu (3).  Icyakora, nyuma y’isuzuma ryanditse kandi ryamenyeshejwe umukozi, umukoresha ashobora gusubirishamo igeragezwa mu gihe kitarenze amezi atatu (3) bitewe n’impamvu zumvikana, zishingiye ku miterere y’akazi, imikorere n’imyitwarire by’umukozi. Iyo igeragezwa rirangiye rikagaragaza ko umukozi ashoboye akazi, ahita ahabwa akazi abimenyeshejwe mu nyandiko n’umukoresha. Iyo igeragezwa rigaragaje ko umukozi adashoboye akazi, hashingiwe ku isuzumabushobozi ryanditse kandi ryamenyeshejwe umukozi, umukoresha asesa amasezerano y’umurimo nta nteguza. Iseswa ryayo ntirituma hatangwa imperekeza usibye gusa umushahara umukozi yakoreye. Umukozi wongeye guhabwa akazi mu kigo yakoreye mbere kuri uwo mwanya yakozeho ntiyongera gushyirwa mu gihe k’igeragezwa ry’akazi.

Amasezerano y’umurimo ashobora guhindurwa umurimo ugikomeza bisabwe na rumwe mu mpande zayagiranye kandi zombi zibyumvikanyeho. Mu gihe habayeho ihinduka ry’imiterere y’ikigo, mu rwego rw’amategeko amasezerano y’umurimo atararangira agumana  agaciro kayo hagati y’umukoresha mushya n’abakozi bari basanzwe b’ikigo.

Iri tegeko riteganya ko amasezerano y’umurimo adashobora kwimurwa ava ku mukoresha umwe ajya ku wundi, umukozi atabyiyemereye, kuko umukozi agomba gukora akazi ku mwanya yasabye.

 Isubikwa ry’amasezerano y’umurimo

 Ingingo ya 18 y’itegeko ry’umurimo iteganya ko isubikwa ry’amasezerano y’umurimo ribaho mu gihe amasezerano adasheshwe ariko abayagiranye bahagarika zimwe cyangwa zose mu nshingano bari bafite. Inshingano buri ruhande rusigarana zigomba kuba ziteganywa n’iri tegeko cyangwa zumvikanyweho n’impande zombi.

 Amasezerano y’umurimo asubikwa kubera imwe mu mpamvu zikurikira: habayeho guhagarika umurimo cyangwa gufunga ikigo hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko; umukozi ahagaritswe nk’igihano  cyo mu rwego rw’akazi mu gihe k’iminsi umunani (8) y’akazi idahemberwa; umukozi ahanishijwe igihano k’igifungo kitarengeje amezi atandatu (6)  cyangwa afunzwe by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atandatu (6); ikigo gihagaritse imirimo yacyo by’igihe gito bitewe n’impamvu z’ubukungu cyangwa za tekiniki; habayeho guhagarika umukozi  ukorwaho iperereza mu rwego rw’akazi; hari impamvu ndakumirwa   zituma  imirimo y’ikigo ihagarara. Izindi mpamvu z’isubikwa ry’amasezerano y’umurimo zigenwa binyuze mu masezerano y’umurimo, amategeko ngengamikorere y’ikigo, cyangwa amasezerano rusange.

Gusesa amasezerano y’umurimo

 Ingingo ya 24 y’itegeko ry’umurimo isobanura ko haseguriwe ibikubiye mu masezerano rusange, amategeko ngengamikorere cyangwa amasezerano y’umurimo, integuza igomba gutangwa n’umukoresha cyangwa umukozi mu buryo, mbere yo gusezerera umukozi. Iyo nteguza ni iminsi cumi n’itanu (15)  nibura iyo  umukozi yakoze igihe kiri munsi y’umwaka umwe (1) n’iminsi mirongo itatu (30) nibura iyo  umukozi yakoze igihe kirenze umwaka umwe (1).  Gutanga integuza bigomba gukorwa mu nyandiko kandi hakagaragazwa impamvu yo gusesa amasezerano y’umurimo. Ariko umukoresha ntiyemerewe gusesa amasezerano y’umurimo mu gihe umukozi ari mu isubikwa ry’amasezerano y’umurimo no mu gihe umukozi ari mu kiruhuko afitiye uburenganzira. Mu gihe k’integuza yatanzwe n’umukoresha, umukozi yemerewe gusiba akazi umunsi umwe (1) mu cyumweru kugira ngo ashake akandi kazi.

Umukoresha ariko ashobora gusesa  amasezerano y’umurimo hadatanzwe integuza mu gihe umukozi akoze ikosa rikomeye. Muri icyo gihe umukoresha agomba kumenyesha umukozi mu nyandiko mu gihe kitarenze amasaha mirongo ine n’umunani (48) uhereye igihe ibimenyetso by’ikosa rikomeye bigaragariye kandi akagaragaza impamvu z’iseswa.

Amasezerano y’umurimo y’igihe kitazwi ashobora guseswa n’umwe mu bayagiranye bitewe n’impamvu zifite ishingiro. Uruhande rwifuza gusesa amasezerano y’umurimo y’igihe kizwi mbere y’igihe cyateganyijwe rugomba kuba rufite impamvu ifite ishingiro ituma aseswa (biracyaza).

 

TANGA IGITEKEREZO

10 Comments on “Sobanukirwa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda (igice cya kabiri)”

  1. Mwiriwe,
    nakoreye campany igihe cyumwaka nigice, abakozi twinjiranye bahabwa contract njye ntinayihabwa igihe hashize umwaka nibwo banzaniye ipipapuro ngo nsinye ndasinya hashize amezi atatu ntanteguza,ntanikosa bampa ibarwa imbwirako igeragezwa ryanjye ribaye failed.

    hagati aho ntategeko rindenganura rihari?
    mbese umuntu yagukoresha umwaka nigice atarabonako ushoboye akazi?

  2. Mwiriwe, njyewe mfite ikibazo, nkorera company yamasuku ubu nyimazemo amezi 7, nasaba contra boss akambyirako mbe ntegereje mbese asuzugura ukuntu. Ejo kwitariki 10/11/2018 nibwo yamamagaye kuri restaurent ngo ntinsinyire amushahara wanjye akazi karahagaze. Ntakosa , akazi ndagakora neza.

    Itariki 9 narindimubiro ntakibazo, ejo kwi 10 ngo mvira mukazi
    Ubwo mwamfasha mukandenganura

    Murakoze

  3. mudufashe mudusobnurire ese iyo umuntu ageragejwe amezi3 bakogera bakamuha andi 6 nayo yigeragezwa yayaragiza none ngo azahabwa andi 6 yigeragezwa ese koko iryo tegeko riboho cg nihohoterwa mukazi?

  4. Dukoreye company IMANA STEEL RWANDA LTD imyaka itatu irengaho amezi ntamasezerano yakazi; ntabwishingizi ntamusoro wareta dutanga nkabakozi nako murimakeya ntakintu nakimwe kigenewe umukozi dufite,ugerageje kubaza uburenganzira bwe yirukanwa ntanteguza,gusa ikibazo mfite inzego zibishinzwe zijye zimanuka kuri tere zirebe akarengane dufite.ugerageje kuza aganira nabanyirubwite akigendera URUGERO:umuntu yaba yafashe umwana kungufu washaka kumenya uko byangenze ukabaza uwamuhohoteye? cyangwa ubaza uwakorewe icyaha?

  5. ESE ko abakozi bo mu rugo usanga abenshi nta masezerano yanditse bafitanye n’abakoresha babo nuko iri tegeko ritabareba?

    ESE uwarenganye nta masezerano yanditse ikibazo cye gikemuka gite?

  6. Nakoreye company y’umutekano mu gihe kingana n’amezi atandatu muri ago mezi ukwezi kwa mbere n’ukwanyuma ntibayampembeye kdi ayo mezi yose nayamaze banderega ko bazampa contract arko nasezeye batarayimpa .
    iyo mbajije ibijyanye n’amafaranga yanjye bantega iminsi kdi bagenzi banjye twakoranaga bo bagerageje kugeza iki kibazo Ku mukozi ushinzwe umurimo mu karere byabaye iby’ubusa. ESE Niki nakora?

  7. Mwiriwe, nanjye nkoreye umukoresha mfite mfite amasezerano ya burundu none ndashaka kuba umukozi wa Leta ninjiye mu kazi nkoze ibizamini none kuko shaka kuba umukozi wa Leta barasaba gusubiramo ibizamini sinasabiwe ibaruwa mu Karere none nasabanga itegeko ryandeganura mu rakoze.

  8. Mwiriwe neza? Nakoreye umuzungu imyaka 4 ngahembwa a mafaranga avuye muri company akoramo ariko ntamasezerano yigeze ampa aho asigaje amezi 6 ngo contract ye irangira, ashakako nsinya nindi copperative amezi 6 nkibagirwa yamyaka 4 tumaranye na kwanga gusinya kandi sinzongere guhemba. Ubwo se iryo sihohoterwa koko?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *