18°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Sitting Volleyball: Ibihugu 7 ni byo byemeje kuzitabira imikino y’Afurika

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Aug 13, 2019

Muri Nzeri 2019 u Rwanda ruzakira imikino y’igikombe cy’Afurika y’umukino wa Volleyball y’abafite ubumuga “ParaVolley Africa Sitting Volleyball Championships 2019” mu kiciro cy’abagabo n’abagore.

Iyi mikino y’Afurika mu bafite ubumuga izabimburirwa n’iy’abagore izatangira kuva tariki 15 kugeza 17 Nzeri 2019, ni mu gihe mu kiciro cy’abagabo izatangira kuva tariki 19 kugeza 22 Nzeri 2019.

Mu kiganiro kihariye Imvaho Nshya yagiranye na Nzeyimana Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda  “NPC-Rwanda”  yatangaje ko ibihugu 7 ari byo byamaze kwemeza kuzitabira iyi mikino y’igikombe cy’Afurika.

Avuga ko ibi bihugu byamaze kwemeza kuzitabira iyi mikino, 4 muri byo bizaba bifite amakipe abiri ariyo abagabo n’abagore naho ibindi bihugu 3 bikazahagararirwa n’ikipe imwe gusa.

Mu bihugu bizazana amakipe abiri (abagabo n’abagore) birimo u Rwanda ruzakira iyi mikino, Misiri, Kenya na Nigeria. Ni mu gihe Afurika y’Epfo, Algeria na Maroc bizanana ikipe imwe y’abagabo ndetse Zimbabwe izazana ikipe imwe y’abagore.

Uyu muyobozi yemeza ko nta kindi gihugu bategereje ko kizitabira iyi mikino kabone n’iyo hagira ikibisaba ntabwo cyakemererwa.

Nzeyimana atangaza ko imyiteguro y’iyi mikino y’Afurika bayigeze kure kandi irimo gukorwa neza. Ati : “Imyiteguro igeze kure, buri wa 5 haba inama ihuza abakuriye ibikorwa bitandukanye  kandi biragenda neza.”

Avuga ko nta gihindutse bateganya ko iyi mikino yazabera muri Sitade nshya ya Kigali Arena ndetse Sitade Nto Amahoro ikaba ariho amakipe yazajya akorera imyitozo, ariko iramutse itabonetse bazakoresha Sitade Nto Amahoro.

Ati : “Twati dutegereje ko Kigali Arena ifungurwa, turateganya ko nta gihindutse iyi mikino yaba ariho izabera mu gihe nta bindi bintu byazaba bihabera, turateganya kuzayisura muri iki cyumweru, kugira ngo turebe ko buri kimwe kimeze neza nk’aho amakipe azajya yishyuhiriza mbere y’umukino.”

Ku bijyanye n’amakipe y’u Rwanda, Nzeyimana atangaza ko yamaze gutangira umwiherero aho abakinnyi bakora imyitozo bataha bitewe n’ubushobozi gusa bakaba bateganya ko bazakora umwiherero bacumbikiwe ibyumweru biriri mbere y’uko imikino itangira.

Ikipe y’igihugu y’abagore ikora imyitozo kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatatu naho ikipe y’abagabo ikaba ikora imyitozo kuva ku wa Gatanu bakageza ku Cyumweru.

Nzeyimana avuga ko mbere y’iyi mikino y’igikombe cy’Afurika hazabaho igikorwa cyo kumenyekanisha imikino ya Volleyball ikinirwa ku mucanga ku bafite ubumuga bakina bahagaze “Standing Beach Volleyball” izaba ikinwa ku nshuro ya mbere muri Afurika.

Buri kipe izitabira yemerewe gutanga ikipe igizwe n’abakinnyi 3, mu biciro byombi aho bazakora igisa nko kwiyerekana (demonstration). Abagore bazakina tariki 14 Nzeri 2019 naho abagabo bazakine tariki 18 Nzeri 2019.

Kwamamaza uyu mukino wa Standing Beach Volleyball ku bafite ubumuga akaba ari ukugira ngo umugabane w’Afurika nawo uzabashe guhagararirwa mu mikino Paralempike “Summer Paralympics2028” izabera i Los Angeles mu 2028.

Iyi mikino y’igikombe cy’Afurika muri Sitting Volleyball izaba igamije gushaka itike yo kuzahagararira umugabane w’Afurika mu mikino Paralempike izabera i Tokyo mu Buyapani “2020 Summer Paralympics” tariki 25 Kanama kugeza 6 Nzeri 2020.

Imikino y’igikombe cy’Afurika iheruka kubera i Kigali mu Rwanda mu 2017, ikipe ya Misiri yatwaye igikombe mu bagabo itsinze u Rwanda naho  ikipe y’u  Rwanda mu bagore itsinda Misiri.

Nzeyimana Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga “NPC-Rwanda”