Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Sugira yanikiye abakuze bwa mbere muri “Cross Country”   

  Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME
 4 months ago

 
 

Sugira James usanzwe usiganwa mu ngimbi, yegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cy’abagabo mu marushanwa ya “Cross Country” yari agamije gutoranya abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri shampiyona y’isi izabera muri Uganda muri Werurwe 2017.

Aya marushanwa yo kwiruka ahantu hagoye azwi kuri Cross Country aho yari yitabiriwe n’abantu bari mu byiciro bitandukanye yabaye ejo hashize taliki 23 Ukuboza 2016 ku Kicukiro.

Sugira ukinira ikipe ya “Mountain Classic Athletics Club” yabaye uwa mbere mu gusiganwa kwiruka ibilometero 10 akoresheje iminota 26, amasegonda 43 n’ibice 69, akurikirwa na Imanirafasha Primien w’ikipe ya Kamonyi akoresheje iminota 26, amasegonda 51 n’ibice 66 ndetse na Myasiro waje ku mwanya wa gatatu akoresheje iminota 27, amasegonda 7 n’ibice 31.

Muri iki cyiciro kandi, mu bagore Iranzi Celine yabaye uwa mbere akoresheje iminota 31 n’amasegonda 54, ku mwanya wa kabiri haza Mukandanga Clementine wakoresheje iminota 33 n’amasegonda 11, ku mwanya wa gatatu haje Yankurije Marthe wakoresheje iminota 33 n’amasegonda 11.

Mu cyiciro cy’ingimbi, mu kwiruka ibilometero 8, ku mwanya wa mbere haje Niyonzima Olivier ubarizwa mu ikipe ya Mountain wakoresheje iminota 22, amasegonda 32 n’ibice 58, ku mwanya wa kabiri haza Abayisenga Iranzi Elisée na we ukinira ikipe ya Mountain wakoresheje iminota 22, amasegonda 57 n’ibice 81 naho ku mwanya wa gatatu haza uwitwa Nkejumuto Ildephonse akoresheje iminota 22, amasegonda 59 n’ibice 64.
Sugira ufite ibihe byiza mu gusiganwa muri metero 1500, yavuze ko yishimiye uko yitwaye mu kwiruka ibilometero 10 kuko yari inshuro ya mbere, ko yabifashijwemo no kwigirira icyizere n’imyitozo yakoze ihagije.

Yagize ati «Nishimiye uko nitwaye, kuba nabashije gusiga abantu bari basanzwe biruka ibilometero 10, nta kindi nabarushije ni imyitozo nakoze mu minsi ishize. Niteguye kurushaho gukora cyane bityo no muri Uganda nzitware neza. »

Munyandamutsa Jean Paul, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino Ngororamubiri mu Rwanda yatangarije Imvaho Nshya ko yishimiye uko abasiganwa bitwaye muri rusange ko benshi bagerageje kuzamura ibihe n’imyanya bamwe basanzwe bakoresha.

Munyandamutsa yagaragaje kandi ko bagize imbogamizi y’uko nta bakinnyi bashya bitabiriye cyane ko cyari igikorwa bari bagerageje gukangurira abanyarwanda kuba bakitabira bityo babone umwanya wo gukinira igihugu.

Yagize ati “Ubwitabire ntabwo bwari bwiza ugereranyije n’uko twabibwiye abantu benshi, ariko abaje kurushanwa ni ba bandi dusanganywe kandi twashakaga kwagura n’abandi bakabona amahirwe yo kuba bajya mu ikipe y’igihugu”.

Abakinnyi bitwaye neza mu rwego rwo kubongerera imyitozo ihagije, biteganyijwe ko bazajya muri Uganda taliki 14 Mutarama 2017 na bo bazaba bafite irushanwa ryo gutoranya abazabahagararira muri shampiyona y’isi ya Cross Country “World Cross Country Championship” bazaba bakira.

 

Comments

 
 
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United
Umutoza wa Rayon Sports aracyafite icyizere cyo gusezerera Rivers United

Tariki 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Umukino ubanza: Rivers United 2-0 Rayon Sports Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino ubanza n’ikipe ya Rivers United yo muri (...)

Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga
Nibabona ntarakoze neza, bazansezerere-Seninga

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko yagerageje kwitwara neza mu mwaka umwe yahawe w’amasezerano muri iyi kipe. Uyu mutoza yari yahawe amasezerano y’umwaka umwe tariki 17 (...)

Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi
Tugiye gukina n’ikipe idatsindirwa iwayo ariko ntitugiye gutsindwa - Masudi

Taliki 16-04-2017: Rivers United-Rayon Sports (Port Harcourt -17h00) Ku ya 22-04-2017: Rayon Sports-Rivers United (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka mu Rwanda uyu munsi taliki (...)

Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi
Rayon Sports yitwaga ikipe y’Abatutsi - Murenzi

Murenzi Cassim, umwe mu bahoze bakinira Rayon Sports mbere ya Jenoside akanakomeza kuyikurikiranira hafi aravuga ko ibikorwa by’ivanguramoko byageze mu mupira w’amaguru bikibasira bikomeye Abatutsi (...)

Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya ‘abasportifs’ bazize Jenoside
Hagiye gukorwa ubushakashatsi bwo kumenya ‘abasportifs’ bazize Jenoside

Komite Olempike y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’umuco na Siporo “MINISPOC” ndetse na Komisiyo yo kurwanya Jenoside “CNLG” barimo gutegura ubushakashatsi bwa gihanga bwo kumenya imyirondoro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.