Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Rayon Sports ikomeje kwanikira APR FC   

  Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME
 1 week ago

 
 

Ku wa Gatanu: Kiyovu 1-2 Espoir FC
Ku wa Gatandatu: APR FC 0-1 AS Kigali, Bugesera FC 0-0 Kirehe FC, Amagaju 1-0 Musanze FC, Police FC 2-1Sunrise FC
Ejo hashize:Rayon Sports 3-1 Pepiniere FC, Gicumbi FC 1-0 Mukura VS, Marines FC1-2 Etincelles FC

Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona ikomeje gusiga APR FC ya kabiri intera y’amanota atanu nyuma y’uko itsinze Pepiniere FC ibitego 3-1 nyuma y’umukino wabaye ejo hashize taliki 8 Mutarama 2017 kuri Sitade ya Kigali.

JPEG - 220.9 kb
Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bishimira igitego cya gatatu bari bamaze gutsinda

Mu mukino w’umunsi wa 12 shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya mbere yakomezaga, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Pepiniere FC ibitego 3-1 ibifashijwemo na Moussa Camara watsinze ibitego 2, Nahimana Shasiir atsinda icya gatatu naho Pépinière yatsinze kimwe umupira ugiye kurangira.

Ku rundi ruhande ikipe ya APR FC itozwa na Jimmy Mulisa yatakaje umukino wa mbere muri shampiyona y’uyu mwaka nyuma yo gutsindwa na AS Kigali igitego 1-0, byayongereye igitutu kuko hagati y’aya makipe yombi atandukanwa n’inota rimwe.

Gutakaza amanota kuri APR FC byatumye Rayon Sports yiha icyizere cyo kuguma ku mwanya wa mbere iriho mu gihe habura umukino umwe wa shampiyona ngo aya makipe ahure.

Mu yindi mikino yabaye ejo hashize, Gicumbi FC yatsinze Mukura VS igitego1-0 naho Marines FC yatsinzwe na Etincelles FC ibitego 2-1.

Kugeza ubu Rayon Sports iyoboye urutonde n’amanota 32 ikurikiwe na APR FC n’amanota 27, AS Kigali n’amanota 26 naho Pepiniere iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

Rutahizamu wa Rayon Sports Nahimana Shassir watsinze igitego cya 11, ayoboye abandi arusha Usengimana Danny wa Police FC igitego kimwe aho afite ibitego 10.

JPEG - 220.9 kb
Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bishimira igitego cya gatatu bari bamaze gutsinda
 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun
Espoir FC yaguze umukinnyi ukomoka muri Cameroun

Ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun witwa Akono Isidore Olivier wakiniraga ikipe ya Soana FC yo muri Uganda. Umutoza wa Espoir FC, (...)

Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we
Police FC: Seninga ahangayikishijwe no kubura kapiteni we

Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent aravuga ko ahangayikishijwe bikomeye no kubura kapiteni Twagizimana Fabrice bakunze kwita “Ndi ku kazi’’ wavunikiye bikomeye ku mukino Police FC (...)

Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu
Muganza yasinyiye gukinira Kiyovu amezi atandatu

Muganza Isaac waciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusinyira kuzakinira ikipe ya Kiyovu Sports amezi 6 ashobora kuzongerwa bitewe n’uko azitarwa. Uyu musore agiye muri Kiyovu (...)

Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya
Abakunzi ba Mukura basabye ko hatumizwa inteko rusange igitaraganya

Bashingiye ku musaruro mubi n’umwuka utari mwiza mu ikipe yabo, abakunzi ba Mukura VS bemeje ko bagiye gusaba Perezida w’ikipe yabo agatumiza inama y’inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibi bibazo. (...)

Umutoza wa Kiyovu  yavuze impamvu ikipe ye ititwara  neza kuri buri mukino
Umutoza wa Kiyovu yavuze impamvu ikipe ye ititwara neza kuri buri mukino

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu yitwaye neza igatsinda AS Kigali ibitego 2-1mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, umutoza Kanamugire Aloys yagize icyo atangaza kuri iyi kipe itsinda umukino umwe (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.