2017-10-21 09:13:02 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Perezida Kagame yashimiye Ujiri wubakiye urubyiruko rw’u Rwanda ikibuga cya Basketball

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-08 15:37:35

 
Share on:
 
Yasuwe:575
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 8 Kanama 2017 yatashye ikibuga gishya cy’umukino wa Basketball cyubatswe kuri Club Rafiki i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Ni ikibuga cyubatswe n’umuryango udaharanira inyungu wa Giants of Africa washinzwe na Masai Ujiri, Perezida w’ikipe ya Basketball, Toronto Raptors; ugamije kuzamura imibereho myiza y’abana b’abanyafurika binyuze mu mukino wa Basketball.

Perezida Kagame yashimiye abagize Giants of Africa, avuga ko urubyiruko rwa Afurika rukeneye ibikorwa birufasha kuvumbura no kubyaza umusaruro impano rufite.

Yamubwiye ati” Urubyiruko rwa Afurika rufite impano nyinshi ariko ntizishobora kuvumburwa igihe zitabonye amahirwe nk’aya mwaruhaye.”

JPEG - 132.7 kb
Paul Kagame n’umuyobozi wa Giants of Africa bafungura icyo kibuga cya Basketball

Umuryango Giants of Africa ufite intego yo gukoresha umukino wa Basketball mu kwigisha no guhindura ubuzima bw’urubyiruko rwa Afurika binyuze mu kuruha ibikoresho, kurwubakira ibibuga, kurutoza no kuruhugura.

Itsinda ry’uyu muryango riri mu Rwanda kuva ku mugoroba wo ku cyumweru, ryatangije ibikorwa bizungukiramo abakobwa n’abahungu, 50 bafite impano yo gukina Basketball batoranyijwe mu turere dutandukanye rw’igihugu.

Abagize iryo tsinda bazava mu Rwanda bajye i Kampala muri Uganda bakora ibikorwa nk’ibyo bazaba bakoze mu Rwanda, ku ya 10-12 Kanama, bahave berekeza muri Kenya ku ya 13-15.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE