Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Migi yemeje ko “Haruna” yubashywe kuruta abandi muri ruhago ya Tanzania   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 1 month ago

 
 

Mugiraneza Jean Baptiste “Migi”, umukinnyi mushya w’ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yavuze ko mu myaka ibiri yakinye muri Tanzania, yaje kubona ko Haruna Niyonzima, kapiteni wa Yanga Africans n’Amavubi ari we mukinnyi wubashywe kuruta abandi.

Ibi Migi yabigarutseho ubwo yagarukaga ku buzima bw’imyaka ibiri yabayeho muri Tanzania ari mu ikipe ya Azam FC bwaranzwe no guhangana n’amakipe y’abakeba ya Yanga na Simba.

Migi yavuze ko Tanzania ari ahantu haba umupira urimo guhangana cyane bikaba umwihariko ku ikipe igiye guhura na Yanga cyangwa se Simba, aho ngo iyo uwitwayemo neza ugororerwa by’iteka naho wakwitwara nabi bakagushinja kurya ruswa.

JPEG - 95.5 kb
Mugiraneza Jean Baptiste usanzwe akinira n’ikipe y’igihugu Amavubi ngo yiteguye guhanganira umwanya uhoraho muri Gor Mahia

Avuga kuri aya makipe, Migi yagize ati “Azam yari ikipe nto imaze imyaka ine gusa utagereranya na za Simba na Yanga, hakabamo umwihariko w’uko abayobozi hafi ya bose ba Azam FC unashyizemo n’umuyobozi mukuru bafana Simba, ubwo duhita tuba abakeba ba Yanga gutyo’’.

Yungamo ati “Tanzania ni ahantu bakunda umupira, hahandi ukinira imbere y’abantu benshi. Ni yo wajyayo uri umuswa, ugakina neza wahuye na Yanga cyangwa na Simba bihita biguha izina, ayo makipe akakurwanira. Wakina nabi uba ushobora kwirukanwa utamaze n’ukwezi, iyo ukoze agakosa gatuma mutsindwa, yaba umutoza cyangwa umuyobozi bahita bavuga ngo wariye ruswa’’.

Migi yakomeje kandi yemeza ko Haruna Niyonzima wa Yanga ari we mukinnyi ukomeye yabonye wubashywe muri Yanga bishingiye ku buhanga bwe.

Azam FC ni yo kipe ya mbere nziza yo mu karere

Migi ashimangira ko Azam ari yo kipe ya mbere nziza mu makipe yose yo mu Karere k’Afrika y’i Burasirazuba bijyanye n’ubuzima abakinnyi bayo babayemo.

Ati “Azam ni ikipe ifite buri cyose umukinnyi akenera. Mbere yo gutangira imyitozo ni itegeko ko abakinnyi muhurira ku ifunguro rya mugitondo, saa sita mukarya, wabishaka ukajya mu cyumba cyawe ukaruhuka. Ni ikipe umukinnyi afite imodoka, inzu , abakinnyi bashya bafite abashoferi n’abakozi bo mu rugo. Ni ikipe ihembera ku gihe igahemba menshi kuko umukinnyi wa make ahembwa ibihumbi bibiri naho uwa menshi agahembwa 8 ariko njye nagiyeyo bampa ibihumbi 3 ntacyo byari bintwaye’’.

Ubuzima bushya muri Gor Mahia

Migi uri ku rutonde rw’abakinnyi ba Gor Mahia bagiye kwitegura shampiyona muri Sudani avuga ko atigeze agorwa n’ubuzima bw’i Nairobi kuko yahasanze abakinnyi babanye mu Rwanda barimo Nizigiyimana, Jacques Tuyisenge na Kagere Meddy. Migi yanzuye avuga ko nk’uko yabonye umwanya uhoraho n’ibihe byiza muri Azam azabiharanira no muri Gor Mahia.

 

Comments

 
 
Kuva namenya APR FC buri gihe baravuga ngo barayibira - Jimmy Mulisa
Kuva namenya APR FC buri gihe baravuga ngo barayibira - Jimmy Mulisa

Jimmy Mulisa wahoze ari umukinnyi ukomeye wa APR FC kuri ubu akaba ayibereye umutoza mukuru yahakanye ko ikipe ye ijya ihabwa amahirwe n’abasifuzi. Ibi ni nyuma y’aho abantu bitandukanye (...)

Umutoza mushya w’Amavubi aramenyekana uyu munsi
Umutoza mushya w’Amavubi aramenyekana uyu munsi

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nzamwita Vincent De Gaule aratangaza ko bitarenze uyu munsi taliki 27 Gashyantare 2017, umutoza w’ikipe y’igihugu aba yamenyekanye. (...)

Imisoro yatumye Amagaju FC  ihagarika kugura imodoka
Imisoro yatumye Amagaju FC ihagarika kugura imodoka

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju buravuga ko umwenda bubereyemo ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahoro “RRA” yatumye buba buhagaritse umushinga wo kugura imodoka yo mu bwoko bwa “Coaster” yari kujya itwara (...)

APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru
APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru

Ejo: Mukura-APR FC (Huye-15h30) Ikipe ya APR FC ya kabiri ku rutonde n’amanota 35 irakirwa na Mukura ya 10 n’amanota 19 inasoza urugendo rwayo rw’imikino ikinira mu Ntara y’Amajyepfo. Ni urugendo (...)

Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka
Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” n’iry’u Budage “DFB” basinyanye amasezerano y’ubufatanye yo guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda. Ni amasezerano yasinywe na (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.