Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Rwanda

Abakinnyi 2 ba Rayon Sports ntibemerewe gukina umunsi wa 12 wa shampiyona   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 1 month ago

 
 

Abakinnyi babiri ba Rayon Sports ntibemerewe gukina umukino wa 12 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda Premier League, uzaba mu mpera z’iki cyumweru.

Muri iyo mikino izatangira ku wa Gatanu, mu ba kinnyi batanu batemerewe gukina iyi mikino harimo ba myugariro babiri b’ikipe ya Rayon Sports; Irambona Eric na Munezero Fiston biturutse ku makarita babonye ku mikino iheruka, bituma buzuza atatu y’umuhondo.

JPEG - 75.3 kb
Irambona Eric na Munezero Fiston ntibazakina umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona

Rayon Sports igomba kuzakina na Pepinières ku cyumweru ariko kubera ko kugeza ubu Pépinière FC yikuye muri shampiyona uyu mukino ushobora kutaba.

Abakinnyi bose batemerewe gukina iyi mikin

1. Irambona Eric (Rayon Sports)
2. Munezero Fiston (Rayon Sports)
3. Mwiseneza Daniel (Mukura VS)
4. Mbonyingabo Regis (Etincelles Fc)
5. Nyandwi Sadam (Espoir Fc)

Uko amakipe azahura ku munsi wa 12 wa shampiyona:

Kuwa Gatanu
• SC Kiyovu vs Espoir Fc (Mumena, 15h30)
Kuwa Gatandatu
• APR Fc vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15h30)
• Bugesera Fc vs Kirehe Fc (Nyamata, 15h30)
• Amagaju Fc vs Musanze Fc (Nyamagabe, 15h30)
• Police Fc vs Sunrise Fc (Kicukiro, 15h30)
Ku Cyumweru, tariki ya 8 Mutarama 2017
• Etincelles vs Marines Fc (Stade Umuganda, 15h30)
• Rayon Sports vs Pepiniere Fc (Stade de Kigali, 15h30)
• Gicumbi Fc vs Mukura VS (Stade de Gicumbi, 15h30)

 

Comments

 
 
Kuva namenya APR FC buri gihe baravuga ngo barayibira - Jimmy Mulisa
Kuva namenya APR FC buri gihe baravuga ngo barayibira - Jimmy Mulisa

Jimmy Mulisa wahoze ari umukinnyi ukomeye wa APR FC kuri ubu akaba ayibereye umutoza mukuru yahakanye ko ikipe ye ijya ihabwa amahirwe n’abasifuzi. Ibi ni nyuma y’aho abantu bitandukanye (...)

Umutoza mushya w’Amavubi aramenyekana uyu munsi
Umutoza mushya w’Amavubi aramenyekana uyu munsi

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nzamwita Vincent De Gaule aratangaza ko bitarenze uyu munsi taliki 27 Gashyantare 2017, umutoza w’ikipe y’igihugu aba yamenyekanye. (...)

Imisoro yatumye Amagaju FC  ihagarika kugura imodoka
Imisoro yatumye Amagaju FC ihagarika kugura imodoka

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju buravuga ko umwenda bubereyemo ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahoro “RRA” yatumye buba buhagaritse umushinga wo kugura imodoka yo mu bwoko bwa “Coaster” yari kujya itwara (...)

APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru
APR FC yagaragaje ihuzagurika mu kwitegura imikino yo muri iki cyumweru

Ejo: Mukura-APR FC (Huye-15h30) Ikipe ya APR FC ya kabiri ku rutonde n’amanota 35 irakirwa na Mukura ya 10 n’amanota 19 inasoza urugendo rwayo rw’imikino ikinira mu Ntara y’Amajyepfo. Ni urugendo (...)

Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka
Abatoza b’Abanyarwanda 2 bazajya bakura impamyabushobozi mu Budage buri mwaka

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” n’iry’u Budage “DFB” basinyanye amasezerano y’ubufatanye yo guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda. Ni amasezerano yasinywe na (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.