Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Mahanga

Imvururu z’abamagana Kabila zatumye Shampiyona ya Congo iba ihagaritswe   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 2 months ago

 
 

Minisitiri w’imikino muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo guhagarika shampiyona y’icyiciro cya mbere kuva kuri uyu wa kane taliki 15 Ukuboza 2016 kuzageza taliki14 Mutarama 2017.

Denis Kambayi, Minisitiri w’imikino muri iki gihugu yaraye abwiye abanyamakuru ko ari icyemezo cyafashwe ku mpamvu z’umutekano w’abareba iyi mikino.

Kamba yagize ati’’Ni ku mpamvu enye, zirimo Urugomo rukabije mu ma Stade, Kutubahiriza amategeko mu kugabana ibivuye ku bibuga, Ibyangirijwe mu bigo n’ahabera umupira hatasanwe no kurangwa n’ikinyabupfura gike hamwe no kutagira uburere mbonerabihugu ku bafana.’’

JPEG - 315.9 kb
Abanafana ba TP Mazembe bavanga gufana no kwamagana Kabila

Kambayi yasabye abayobozi b’amakipe kwicara hamwe na Federasiyo bakareba ingamba zafatirwa ibi bibazo.

Imvururu zo ku bibuga n’ubu ntizirabonerwa ingamba, mu gihe ariko zikunze guhitana abatari bake nk’uko byabaye muri Gicurasi 2014 aho abantu 15 bapfiriye muri Sitade.

Abafana bo muri iki gihugu bamaze iminsi kandi baririmbira muri Sitade mu mikino ya shampiyona n’iy’ikipe y’igihugu indirimbo nka"yebela!" ni ukuvuga ’’Vaho’’na “esili" ni ukuvuga ngo ’’Ibyawe byararangiye’’ bamagana Joseph Kabila , Perezida w’iki gihugu ushaka kwiyamamariza Manda ya gatatu.

 

Comments

 
 
Marcel Desailly  ashobora  kuba umutoza wa Ghana
Marcel Desailly ashobora kuba umutoza wa Ghana

Marcel David Desailly , ukomoka muri Ghana akaba ariko yarakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ashobora kuba umutoza w’ikipe y’igihugu ya Ghana nyuma y’igenda ry’uwari umutoza wayo Avram Grant. (...)

Rafael Benitez nawe ari mu bashobora gusimbura Arsene Wenger
Rafael Benitez nawe ari mu bashobora gusimbura Arsene Wenger

Nyuma y’amakuru yagiye ahagaraga ko umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger ashobora kuva muri iyi kipe hatangajwe abatoza bashobora kumusimbura barimo Massimiliano Allegri utoza Juventus mu (...)

Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya
Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya

Zanaco FC 0-0 APR FC, Al Wau Salaam 0-4 Rayon Sports Taliki 18-02-2017: APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Taliki 19-02-2017: Rayon -Al Wau Salaam (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports yitwaye (...)

Sergio Aguero ashobora kwerekeza muri Real Madrid
Sergio Aguero ashobora kwerekeza muri Real Madrid

Umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester City mu Bwongereza ukomoka muri Argentine, Sergio Aguero biravugwa ko ubwo umwaka w’imikino wa 2016-2017 uzaba urangiye ashobora kwerekeza mu ikipe ya Real (...)

Dimension Data yagaragaje icyo yiteze kuri Mugisha na Areruya
Dimension Data yagaragaje icyo yiteze kuri Mugisha na Areruya

Ubuyobozi bw’ikipe ya Dimension Data for Qhubeka burizera ko abakinnyi batandatu bakiri bato b’abanyafurika berekeje mu ikipe ya kabiri yayo bazavamo ibihangange bizitwara neza mu marushanwa y’i (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.