23°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Serivisi z’ubutaka n’ibidukikije mu Rwanda zishimirwa kuri 63,9%

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 29-06-2020 saa 12:54:48

Ubushakashatsi ku nshuro ya munani umwaka ushize, bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye (CRC 2019), bwagaragaje ko abaturage bashima serivisi z’ubutaka n’ibidukikije ku gipimo cya 63,9% bakanenga ku gipimo cya 6,0% bakanenga ku gipimo cya 32.7%.

Muri serivisi z’ubutaka n’ibidukikije, ubu bushakashatsi bwari mu byiciro bibiri: Icya mbere ni ikirebana n’ubutaka n’imiturire kigizwe no gutanga ibyangombwa by’ubutaka, kubona amakuru ku gishushanyo mbonera, gukumira imyubakire yo mu kajagari, gutura mu manegeka, gutanga icyangombwa cyo gusana no kubaka, gutura mu midugudu, ibikorwa remezo by’ibanze ahagenewe guturwa.

Ikiciro cya kabiri kirebana n’ibidukikije gikubiyemo: gufata neza amashyamba, kubahiriza metero zagenwe mu kubungabunga ibishanga, imigezi n’inzuzi, gusiba ibyobo ahacukuwe kariyeri, ibumba n’amabuye y’agaciro no kurwanya isuri.

Abaturage bishimiye serivisi z’ubutaka n’ibidukikije ku gipimo kiri hagati ya 60 na 75%. Uturere dutandatu (6) ari two Ruhango, Rulindo Karongi, Nyamagabe, Nyamasheke, Nyabihu abaturage bishimiye izi serivisi ku gipimo kiri munsi ya 60%.

Ku rwego rw’Intara eshatu n’Umujyi wa Kigali zarazamutse nubwo atari ku kigero gishimishije kuko zose ziri ku gipimo kiri munsi ya 70%. Intara y’Uburasirazuba yo yamanutseho 2.7%.

Gutura mu midugudu no gukumira imyubakire yo mu kajagari bishimwa cyane ku gipimo kiri hejuru ya 75%. Ku rundi ruhande mu binengwa cyane harimo: kubona amakuru ku gishushanyo mbonera, gukumira imiturire yo mu manegeka ndetse no kugeza ibikorwa remezo by’ibanze ahagenewe guturwa kuko abanenga bari ku gipimo kiri hejuru ya 40%.

Abaturage bagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma serivisi z’ubutaka zitanoga nko kutabona amakuru ahagije arebana n’igishushanyo mbonera, abakozi bashinzwe serivisi z’ubutaka bagira ishingano nyinshi zigatuma badatanga serivisi uko bikwiye.

Muri rusange serivisi zo gutanga ibyangombwa by’ubutaka zishimwa ku gipimo cya 57.23%. Abagore ni bo bazishima ku gipimo cyo hejuru kurusha abagabo.

Gusubiranya ahacukuwe kariyeri, ibumba n’amabuye y’agaciro ni byo abaturage bashima ku gipimo kiri hejuru ya 70%. Kurwanya isuri ni ho bigaragara ko hari ibibazo kurusha ahandi kuko abanenga bari ku kigero kiri hejuru ya 55.7%.

Inzitizi abaturage bagaragaje muri serivisi z’ubutaka n’ibidukikije ziri ku isonga ni igiciro cya serivisi z’ubutaka kiri hejuru, icyangombwa cy’ubutaka gihuriweho n’abantu benshi, ihererekanyabubasha ku butaka ndetse no gutinda kubona ibyangombwa by’ubutaka. Ikiguzi k’ihererekanya ry’ubutaka (mutation) kiri hejuru bikaba umutwaro ku baturage batishoboye.

Mu kunoza serivisi z’ubutaka n’ibidukikije harimo gukemura ibibazo bituma serivisi z’ubutaka zitihuta, kuvugurura ikiguzi cya serivisi zo guhererekanya ubutaka cyoroheye buri wese; kwihutisha kurangiza igishushanyo mbonera kugira ngo byorohere abaturage bifuza kubaka kubona ibyangombwa no koroshya imikoreshereze y’icyangombwa gihuriweho n’abantu benshi ku butaka butemewe kugabanywa kugira ngo byorohere buri wese kukibyaza umusaruro.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.