21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Senegal: Amb Michel O. Ndiaye yasabye ko abakoze Jenoside bakurikiranwa

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 08-04-2021 saa 13:58:52
Amb Michel Regis Onanga Ndiaye uhagarariye Gabon muri Senegal yasabye ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakurikiranwa mu bihugu barimo byose (Foto Ambasade)

Ambasaderi Michel Regis Onanga Ndiaye wa Gabon muri Senegal, mu izina ry’abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga muri Senegal, yasabye ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakurikiranwa mu bihugu baherereyemo.

Ibi yabigarutseho ejo ku wa Gatatu tariki 07 Mata 2021, muri gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi zabereye kuri “Place du Souvenir Africain” muri Senegal, ahari ikimenyetso cyo kwibuka inzirakarengane za Jenoside.

Ambasade y’u Rwanda mu Gihugu cya Senegal inashinzwe ibihugu bya Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau ifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Senegal bibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Amb Michel Regis Onanga Ndiaye yagarutse ku mwanzuro w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu 2018 yemeje ko itariki ya 7 Mata buri mwaka, ari Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yasabye ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakihishahisha hirya no hino bakurikiranwa n’ibihugu bihishemo kimwe n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yashimangiye ko nyuma y’imyaka 27 Jenoside ihagaritswe, Abanyafurika bose batewe ishema n’ibyiza u Rwanda rwagezeho muri icyo gihe no muri gahunda yo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda na gahunda z’iterambere muri rusange.

Amb Michel Regis yifashishije ijambo rya Perezida Paul Kagame yavuze mu gihe hibukwaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagize ati “Mu 1994 nta cyizere cyariho, hari umwijima gusa, ariko uyu munsi hari urumuri, twapfutse ibikomere, ibyo byatumye turushaho kuba umwe kandi ku buryo buhoraho. U Rwanda rwabaye umuryango umwe”.

Gahunda yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Senegal yatumiwemo abantu bahagarariye abandi mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 waranzwe no gucana urumuri rw’icyizere, gushyira indabo ahari ikimenyetso cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubuhamya n’ubutumwa bwa bamwe mu bitabiriye iyo gahunda.

Amb Karabaranga Jean Pierre w’u Rwanda muri Senegal (hagati), umufasha we (iburyo) na Habib Léon Ndiaye uhagarariye Guverinoma ya Senegal (Foto Ambasade)

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Senegal, Karamaga Patrick, mu buhamya bwe nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse ku mateka mabi yo gukwirakwiza urwango mu Banyarwanda banahereye mu mashuri y’abana bato.

Ashima by’umwihariko ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, zikabohora igihugu. Asaba ko Abanyarwanda gukomeza gusenyera umugozi umwe mu guteza imbere igihugu no gukomera ku bumwe bwabo.

Umunya-Senegal Mabousso THIAM, watanze ubuhamya ku ntambwe u Rwanda rwateye nyuma ya Jenoside, yavuze ko uretse ibikorwa by’iterambere mu bice byose by’ubuzima by’umwihariko Abanyarwanda bafite ishema n’agaciro, amahoro n’umutekano bitari byarigeze biba mu Rwanda.

Eugénie Rokhaya AW N’DIAYE, wabaye mu Rwanda yavuze ku kababaro n’agahinda abagore batewe na Jenoside yabagize abapfakazi, ikanahitana abana babo.

Yagarutse ku butwari bwabo ndetse n’uruhare rwabo mu kubaka umuryango nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwari uhagarariye Guverinoma ya Senegal muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Habib Leon Ndiaye, Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Umuco n’Itangazamakuru yagaragaje ko Guverinoma ya Senegal yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe bibuka Abanyarwanda b’inzirakarengane basaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ubuyobozi bubi.

Yashimye uko Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, anagaragaza ko Senegal izakomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Karabaranga Jean Pierre, yashimye cyane umubano uri hagati y’u Rwanda na Senegal, anashima ko icyo gihugu cyatanze ahari ikimenyetso cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Karamaga Patrick, Perezida w’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Senegal (Foto Ambasade)

Amb Karabaranga yagartse ku butwari bwaranze Cpt. Mbaye Diagne, ukomoka muri icyo gihugu wishwe atabara Abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasabye abantu bose gukomeza kwamagana abakirangwa n’imvugo n’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo barimo bamwe mu banyarwanda basize bahekuye u Rwanda na bamwe mu banyamahanga babibafashamo.

Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, yatangaje ko hateganyijwe gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi izahuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bo mu bihugu bya Senegal, Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Mu gihe k’iminsi 100 kandi ngo hateganyijwe ibiganiro mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko, kurwanya ihakana, ipfobya n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.