18°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda
Eric Senderi umaze iminsi akora ibitaramo bitandukanye

Senderi mu bitaramo byo gukangurira abantu kurangwa n’isuku

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 07-09-2018 saa 08:41:46

Nzaramba Eric ukoresha mu buhanzi izina rya Eric Senderi International Hit yatangaje ko akomeje gutaramira hirya no hino mu gihugu abakangurira kugira isuku.

Eric Senderi umaze iminsi akora ibitaramo bitandukanye

Ibi abitangaje nyuma y’uko  ku ya 5 Nzeri 2018 yataramiye ku Nkombo  mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba ariko mbere y’aho nabwo akaba yari yabanje gutaramira mu Bugarama naho habarizwa muri ako karere .

Avuga ko abantu yataramiye bishimye ngo kandi by’umwihariko yabakanguriye ko buri wese akwiye kugira ubwiherero bikabarinda kurwara indwara za hato na hato nka macinya.

AtiNarabataramiye barishima kandi nabahaye ubutumwa bw’ukuntu bagomba kugira ubwiherero kugira ngo birinde indwara zitandukanye.”

Iki gikorwa yavuze ko yagifatanyije n’Akarere ka Rusizi ngo ariko  yiyemeje kuzakomereza no mu tundi turere.

Muri iyi minsi kandi Abanyarwanda bari bahugiye mu matora y’abadepite   Senderi yari mu bikorwa byo kwamamaza abari bahagarariye Umuryango RPF Inkotanyi.

Ku rundi ruhande Eric Senderi arimo kwitegura gusohora indirimbo nshya yitwa “Kamujyi” avuga ko  yayikoze agendeye ku bantu bifuriza abandi kubaho nabi kandi biba bidakwiye.

Utunganya indirimbo uzwi ku izina rya Piano The Groove man, Eric Senderi yavuze ko ari we wamutunganyirije iyo ndirimbo nshya.

Eric Senderi azwi ku ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa “Nta cash”, “Nsomyaho”, “Ndanyuzwe” kandi afite n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi kandi aririmba mu njyana nyafurika “Afrobeat”.

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *