17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Sena yemeje itegeko ryorohereza abafite ubumuga bwo kutabona

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 04-08-2020 saa 18:10:04
Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin

Inteko Rusange ya Sena yatoye itegeko ryemera kwemeza ko u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano y’i Marrakesh yorohereza abantu bafite ubumuga bwo kutabona, abatabona neza cyangwa abatabasha gusoma inyandiko zicapye kugezwaho ibitabo n’ibindi bihangano byasohowe.

Ni nyuma yo kumva ibisobanuro byatanzwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Hakuziyaremye Soraya, ku isobanurampamvu ry’umushinga wa ririya tegeko.

Yasobanuriye Inteko Rusange ko aya masezerano abumbatiye iterambere ry’imibereho myiza no guharanira uburenganzira bwa muntu kandi intego yayo y’ingenzi ari ukugena umwihariko ku burenganzira ku gihangano bugaragara mu mategeko.

Arengera umutungo bwite mu by’ubwenge, bikozwe mu nyungu z’abafite ubumuga bwo kutabona, abatabona neza cyangwa abatabasha gusoma inyandiko zicapye.

Ariya masezerano yabereye muri Morocco mu 2013, asaba ko hashyirwaho ibigo bizwi bizajya bihindura ibitabo bigezweho mu nyandiko ya Braille ariko ntibitere ikibazo, nko guhindura ibitabo by’imfashanyigisho n’ibindi.

Abafite ubumuga bwo kutabona bari baherutse kugaragaza ko bifuza ko yihutishwa mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwabo, mu nama yahuje Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB) n’abahagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.