19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Semanza ufungiwe muri Benin yamaze imyaka 4 yicisha Abatutsi

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 20-09-2020 saa 10:42:22
Laurent Semanza yazabye kurekurwa by'agateganyo adasoje igihano

Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo Laurent Semanza wabaye Burugumesitiri wa Komini Bicumbi (ubu ni mu Karere ka Rwamagana) yagarutse mu itangazamakuru, ubwo Urwego Mpuzamahanga Rwashiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwateshaga agaciro ubusabe bwe bwo kurekurwa adasoje igihano.

Semanza kuri ubu ufite imyaka 76 y’amavuko, yahoze ari umurwanashyaka ukomeye w’Ishyaka rya MRND (Muvoma Revolisiyoneri Iharanira Amajyambere y’u Rwanda) ryashinzwe n’uwari Perezida Haybarimana mu mwaka wa 1975.

Semanza wavukiye muri Komini Mutasa, Perefegitura ya Kigali Ngali mu mwaka 1944, yayoboye Komini Bicumbi igihe kingana n’imyaka 20. Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yabaye ari umwe mu bagize Komite nkuru y’iryo shyaka ryayiteguye rikanayishyira mu bikorwa .

Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’Urukiko Mpuzamahanga rw’i La Haye, Semanza yari umwe mu bahagarariye MRND mu Nteko Nkuru yahagarariye Leta y’u Rwanda mu masezerano y’amahoro y’Arusha yari agamije kumvikana n’ingabo za RPA-Inkotanyi.

Icyo gihe nubwo yari Burugumesitiri, Semanza  ngo yari afite ububasha bwo guha amabwiriza Interahamwe, Polisi n’abasirikare yo gusohoza inshingano yabahaga.

Guhera mu mwaka wa 1990 kugeza mu 1994  Abatitsi bakorerwa Jenoside mu buryo bweruye, Semanza avugwaho kuba yarateguye ibitero bitandukanye byo kwica Abatutsi b’abasivili muri Komini Bicumbi yayoboraga n’izindi bihana imbibi by’umwihariko iya Gikoro yibasiye muri Mata 1994.

Laurent Semanza yari Burugumesitiri wa Bicumbi n’Umurwanashyaka ukomeye wa MRND

Mu rukiko yashinjwaga kuba yaragize uruhare mu bitero byagabwe ku nsengero na kiriziya zitandukanye zabaga zahungiyemo Abatutsi, ndetse abatangabuhamya bakaba bemeza ko yikatiye ukuboko umwe mu bahigwaga biza kumuviramo gupfa.

Mu bindi byaha byamuhamye imbere y’urukiko nk’umuntu wateguraga akanayobora ibitero bitandukanye, harimo gufata ku ngufu no kwica abagore b’Abatutsikazi, gukwiza intwaro mu Nterahamwe, abapolisi n’abasirikare bakoraga Jenoside, no gutoza urubyiruko gukora ubwicanyi.

Dosiye y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) yo ku wa 12 Ukwakira 1992, yagaragaragamo ibirego 14 byashinjwaga Semanza, birimo icyaha cya Jenoside n’ibyaha umunani byibasiriye inyokomuntu (ubwicanyi, gutsembatsemba, guhotora, gufata ku ngufu, iyicarubozo…).

Semanza yatawe muri yombi mu mwaka wa 1996, agaragara bwa mbere mu butabera bwa ICTR muri Gashyantare 1998.

Tariki ya 15 Gicurasi 2003, Semanza yahamwe n’icyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside, gufasha no kwijandika mu itsembatsemba ndetse n’ibyaha byibasiriye inyokomuntu (ubwicanyi, gufata ku ngufu n’iyicarubozo), gusa ku bindi byaha byo yagizwe umwere.

Kuri iyo tariki yakatiwe gufungwa imyaka 25, Semanza ajurira avuga ko icyo gihano ari kinini mu gihe ubushinjacyaha bwo bwajuriye buvuga ko kitajyanye n’ibyaha yahamijwe gukora. Urukiko rw’Ubujurire rwongereye igihano k’igifungo tariki ya 20 Gicurasi 2005, kigera ku myaka 34 n’amezi atandatu.

Yasabye kurekura adasoje igihano, aterwa utwatsi

Muri Werurwe 2020, ni bwo Laurent Semanza yandikiye IRMCT (yasimbuye ICTR) asaba gufungurwa kandi atararangiza igihano.

Nyuma yo kugenzura ubwo busabe, Perezida wa IRMCT Camel Agius , yatangaje ko nta mpamvu n’imwe mu zo yagaragaje yashingirwaho ibyifuzo bye bihabwa agaciro, ukurikije uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho.

Umucamanza Agius yagize ati: “Uregwa (Semanza) ntashobora kurekurwa kugeza igihe azasoreza igihano, kandi nk’uko nge mbyumva, ubusabe bwe ntibunasegura impamvu zatuma hafatwa uwo mwanzuro, kuko nta gihamya gifatika ashingiraho ibyo agaragaza nk’urwitwazo.”

Kubera icyorezo cya COVID-19, Semanza kuri ubu uri kurangiriza igihano muri Benin yanditse avuga ko ubuzima bwe bwari mu kaga, bitewe n’imyaka ndetse n’imibereho mibi y’aho afungiye, bityo byarushaho kuba byiza afunguwe akaburana ari hanze.

Umucamanza Agius yavuze ko mu busabe bwa Semanza nta n’aho yagaragaje kwicuza ku byaha yahamijwe akanakatirwa, ndetse ko hagendewe ku busabe bwa Leta y’u Rwanda agomba kurangiza igihano yakatiwe.

Bisobanuye ko Semanza umaze gufungwa imyaka irenga 22 agomba kuguma muri gereza kugeza igihe azuzuza imyaka hafi 35.

Iki kemezo cy’umucamanza Agius, gitandukanye n’ibyagiye bifatwa na Theodor Melon wigeze kujya  arekura bamwe mu bahamijwe ibyaha bya Jenoside bataranakora 2/3 by’ibihano bakatiwe.

Ku bantu 96 baburanishijwe n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), 61 ni bo bahamijwe ibyaha, muri aba 31 baracyarangiza ibihano bakatiwe, mu gihe 22 barangije ibihano bakatiwe. Abandi umunani bapfuye batararangiza ibihano byabo.

Hari 14 bagizwe abere ndetse n’abandi 10 urwo rukiko rwohereje kuburanira mu Rwanda.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.