18°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Sankara yasabye kuburanishwa hamwe na ‘Sebuja’ Rusesabagina

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 10-09-2020 saa 10:39:52

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza, rwasubukuye urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte wiyise Sankara, asaba ko urubanza rwe  ruhuzwa n’urwa Rusesabagina yita Sebuja.

Urukiko rwatangiye rugaragariza uruhande rw’uregwa ndetse n’abandi bitabiriye iburanisha ibaruwa y’ubushinjacyaha isaba ko urubanza rwa Sankara rwahuzwa n’urundi ruregwamo Nsengimana Herman wigeze kumusimbura ku mwanya w’ ubuvugizi bw’umutwe w’inyeshyamba za FLN zagiye zigaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye byagiye bihitana ubuzima bw’abaturage.

Icyo kifuzo cyamaganiwe kure n’umwunganizi mu mategeko wa Sankara, Me Moise Nkundabarashi, agaragaza ko bahabwa umwanya wo kwiga kuri iyi baruwa kugira ngo bitegure urubanza.

Ibi byasabye ubwumvikane hagati y’impande zombi, kuko ubushinjacyaha bwagaragarije inteko iburanisha ko ibi atari ikibazo cyatwara umwanya watuma iburanisha rya none rihagarara.

Me Moise Nkundabarashi yasabye ibisobanuro birambuye ubushinjacyaha byo kuba imanza zombi zahuzwa maze busobanura ko mu iperereza ry’ibanze ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda ryagaragaje ko ibyaha byakozwe n’umutwe w’ingabo z’inyeshyamba za FLN aba bose babereye abavugizi, byose babihuriyeho bityo ko gutandukanya imanza byatwara igihe kirekire.

Nsabimana Callixte we yasabye ko urubanza aregwamo ibyaha bitandukanye rwahuzwa n’urubanza rwa Paul Rusesabagina yita Sebuja, hamwe n’urwa Herman Nsengimana, kugira ngo bazafatirwe ibihano hamwe kuko ibyo bakoze babikoreye hamwe.

Taliki ya 13 Nyakanga 2020, ni bwo  Sankara aheruka kugera imbere y’urukiko aho yisobanuraga ku byaha 17 akekwaho gukorera ku butaka bw’u Rwanda no hanze yarwo. Iki gihe mu byaha 9 byose yisobanuyeho yabyemereye imbere y’urukiko anabisabira imbabazi.

Gusa urukiko rwagaragaje ko urubanza rwa Paul Rusesabagina rutarashyirwa mu nshingano zabo muri rusange. Aha byatumye Nsabimana Callixte asaba ko urubanza rwe rwatandukana n’urwa Herman Nsengimana kuko ngo amaze igihe kinini yiregura. Ibi kandi byanashimangiwe n’umwunganira mu mategeko Me Moise Nkundabarashi.

Nsabimana yatawe muri yombi kuwa 13 Mata 2019, nyuma y’igihe ashakishwa. Yagejejwe mu rukiko bwa mbere kuwa 23 Gicurasi 2019, asomerwa ibyaha aregwa, arabyemera byose, avuga ko nk’umuntu wize amategeko azi ingaruka zo kuburana urwa ndanze, kandi azi n’inyungu zo korohereza ubutabera, avuga ko ibyo ashinjwa byose byakozwe ku manywa ku buryo abihakanye n’inyoni zamubonye abikora zabimushinja.

Rusesabagina we yatawe muri yombi mu mpera za Kanama 2020, akaba yareretswe itangazamakuru bwa mbere tariki ya 31 z’uko kwezi, aho akurikiranyweho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu Karere no mu mahanga.

Umutwe wa MRDC ni na wo ushamikiyeho inyeshyamba za FLN zagabye ibitero by’iterabwoba bitandukanye ku Rwanda zinyuze mu ishyamba rya Nyungwe.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.