Rwinkwavu: Abahinzi bagaragaza ko  kuhira bizabafasha  guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 20-09-2020 saa 22:38:34
Abahinzi bafite ikizere ko bazabona umusaruro ushimishije kubera ubu buryo bwo kuhira

Abahinzi bibumbiye muri Koperative Abishyizehamwe ikorera imirimo y’ubuhinzi mu Mudugudu wa Busasamana, Umurenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza bagaragaza ko uburyo bwo kuhira imyaka bubakiwe  n’umushinga Hinga Weze  bwatumye bahangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Higa Weze ubusanzwe   ni umushinga watangijwe mu Rwanda  ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID), mu myaka 5 (2017-2022) wihaye intego yo gufasha abahinzi  bato bagera ku bihumbi 530 mu kongera umusaruro, kuzamura imirire y’abagore n’abana  ndetse kongera imbaraga mu buhinzi  buhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Hakizimana Froduard, umuhinzi ubarizwa muri  Koperative Abishyizehamwe  akaba ari n’umujyamama mukuru  atangaza ko Rwinkwavu ari umwe mu mirenge  igize Akarere ka Kayonza ikunze guhura n’izuba ryinshi. Avuga ko umushinga Hinga Weze wabafashije kwishyirahamwe babubakira uburyo bwo kuhira imyaka bugezweho hibashishijwe imirasire y’izuba.

Ati : “Ubu buryo buzatuma tubasha guhinga ibihembwe byose by’ihinga kuko mbere tutarubakirwa ubu buryo  byaratugoraga cyane guhinga ibihembwe byose, kubera  twategerezaga ko imvura igwa.”

Hakizimana Froduard, umuhinzi ubarizwa muri  Koperative Abishyizehamwe

Iyi Koperative igizwe n’abahinzi 32 bahinga ku buso bwa hegitari 10 ziri hafi y’ikiyaga cya Gishanda ari naho hubatswe ubu buryo bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba. Kuri ubu , hegitari 8 zamaze guterwaho imyaka  irimo inyanya kuri hegitari 3,  izindi 5 zateweho Watermelon mu gihe  hegitari 2 zirimo gutunganywa ngo zizaterwaho ibigori.

Hakizimana avuga ko Hinga Weze yabahaye imbuto z’indobanure kandi zose zihangana n’imihandagurikire y’ikirere zikerera igihe gito kandi zigatanga umusaruro uhagije.

Ati : “Mbere twarahingaga  ariko tukihinga, ugasaga umuntu ahinze hegitari yose ashyizemo ibishyimbo agakoresha ibihumbi 200 yajya gusarura agasarura  ibihumbi 100 ibyo byarakemutse, imbuto dufite uyu munsi n’aya amazi nizeye ntashidikanya ko umusaruro tuzabona uzaba ushimishije.”

Mu buryo aba bahinzi bakoresha bahangana n’imihindagurikire y’ikirere uretse kuhira, bagaragaza ko banigishijwe uburyo gusasira imyaka kugira ngo nibuhira amazi ajye aguma mu butaka bukomeze buhehere. Hari kandi  kwita ku gihingwa bakoresha imiti yica udusimba ndetse no gutera ibiti bivangwa n’imyaka.

Uhagarariye Hinga Weze mu Karere ka Kayonza, Kayinamura Guy Evrard atangaza ko imwe mu ntego y’uyu mushinga  harimo gufasha abahinzi guteza imbere ubuhinzi bubasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Akomeza avuga ko  bafasha abahinzi babubakira uburyo bwo kuhira imyaka aho muri  aka Karere uretse  Rwinkwavu   bafashije abahinzi kuhira ku buso bwa hegitari 10 hari no mu Murenge wa Ndego aho bafashije abahinzi kuhira ku buso bwa hegitari 20.

Uretse ibi, Kayinamura  avuga ko bakangurira abahinzi kwitabira gahunda  yashyizweho na Leta ya “Nkunganire” aho abagera kuri 60 bamaze kubafasha.

Yagize ati : “ Aba bahinzi tubigisha guhinga kijyambere bakoresha uburyo bwo gukora imirwanyasuri ndetse no gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu rwego rwo guhanga n’isuri  n’izindi ngaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.”

Kayinamura anavuga ko bafasha abahinzi kubona imbuto z’indobanure no kubasaba guhingira ku gihe kuko babana nabo kuva bagitangira guhinga  kugeza mu isarura  bakabahuza n’amasoko kugira ngo umusaruro wabo ugurwe.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

One Comment on “Rwinkwavu: Abahinzi bagaragaza ko  kuhira bizabafasha  guhangana n’imihindagurikire y’ikirere”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.