23°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

RwandAir yatangaje gahunda yo gucyura Abanyarwanda baba mu Bwongereza

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 07-07-2020 saa 09:07:42

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje amatariki ya gahunda yihariye yo gucyuraho Abanyarwanda baba mu Bwongereza (UK) bifuza gutaha mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko iyo gahunda iteganyijwe tariki ya 10 na 24 Nyakanga 2020.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir Yvonne Makolo, yabwiye itangazamakuru ko gucyura Abanyarwanda ari gahunda imaze igihe ishyirwa mu bikorwa  muri ibi bihe bidasanzwe byo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati: “Ingendo zo gucyura Abanyarwanda twatangiye kuzikora kuva muri Gicurasi. Ntiturageza ku mubare wa nyuma kuko abifuza gutaha baracyagura amatike.”

Biteganyijwe ko abazacyurwa bavuye mu Bwongereza bizabasaba gutegereza igihe u Bwongereza buzadohora ku ngamba bwafatiye ingendo zikorerwa mu kirere mbere yo kongera kwemererwa gusubirayo.

Kuri ubu u Rwanda rwemereye ingendo zo mu kirere ku basura u Rwanda bari mu ndege zihariye (chatter flights), ariko abinjiye mu Gihugu bose bakaba bafite icyangombwa cy’uko bapimwe COVID-19 mu masaha 72 ashize.

Iyo bageze mu Rwanda na bwo bongera gufatwa ibipimo, bagahabwa ibisubizo by’uko bahagaze mu masaha umunani mbere yo kwemererwa kuzenguruka ibice by’Igihugu.

Biteganyijwe ko guhera tariki ya 1 Kanama, u Rwanda ruzatangira kwakira n’indege zitwaye abagenzi mu buryo bwa rusange (business flights), ibibuga by’indege bikaba byararangije imyiteguro yose ishoboka mu guhangana n’ikwirakwizwa rya COVID-19.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.