21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Rwanda: Imvura iteganyijwe ni isanzwe igwa muri iki gihe

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 11-03-2021 saa 09:50:51

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gice cya Kabiri cy’ukwezi kwa Werurwe 2021, kuva taliki ya 11 kugeza ku ya 20) mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 80 ikazaba iri ku kigereranyo cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gice cya kabiri.

Mu gihugu hose hateganyijwe imvura mu gihe cy’iminsi iri hagati y’ibiri (2) n’iminsi itanu (5) izagwa hagati y’italiki 15 n’italiki 20. Iyi mvura ikaziyongera mu Pariki ya Nyungwe n’ibice byegeranye byo mu Turere twa Nyamasheke, Rusizi, Nyaruguru na Nyamagabe ndetse n’ibice bimwe na bimwe bya Rubavu na Rutsiro.

Imvura iteganyijwe kandi ikazumvikanamo inkuba ndetse ikazaba irimo n’umuyaga uringaniye uteganyijwe kuba waba mwinshi cyane cyane hagati y’italiki ya 15 na 17 Werurwe 2021.

Intara y’Iburasirazuba biteganyijwe ko hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 20 na 30 iteganyijwe mu majyepfo y’uburasirazuba no hagati mu Karere ka Nyagatare, mu burasirazuba bwa Kayonza na Gatsibo no mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Kirehe.

Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 50 iteganyijwe mu gice gito cy’uburengerazuba bwa Nyagatare na Gatsibo, mu majyepfo ya Kirehe no mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Bugesera. Ahasigaye hose hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 40.

Mu Mujyi wa Kigali ho imvura iri hagati ya milimetero 40 na 50 iteganyijwe mu majyaruguru ya Gasabo; mu gihe ahasigaye hose muri Kigali hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 40.

Intara y’Amajyepfo: Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 40 iteganyijwe mu Karere ka Kamonyi, mu burasirazuba no hagati mu Karere ka Muhanga no mu gace gato k’amajyaruguru y’iburasirazuba bwa Ruhango.

Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60 iteganyijwe mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyanza, mu burasirazuba bw’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe n’ahasigaye mu Turere twa Muhanga na Ruhango. Ahasigaye mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, imvura iri hagati ya milimetero 50 na 60 iteganyijwe mu burasirazuba bwa Nyabihu na Ngororero. Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 70 iteganyijwe mu Karere ka Karongi, mu majyaruguru ya Rubavu, mu majyepfo ya Rutsiro, mu burengerazuba no hagati mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi n’ahasigaye mu Turere twa Ngororero na Nyabihu.

Imvura iri hagati ya milimetero 70 na 80 iteganyijwe ahasigaye mu Turere twa Nyamasheke, Rusizi, Rutsiro na Rubavu.

Intara y’Amajyaruguru hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 40 na 50 iteganyijwe mu burasirazuba n’amajyepfo ya Gicumbi no mu majyepfo y’Uturere twa Rulindo na Gakenke. Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 70 iteganyijwe mu majyaruguru ya Rulindo, amajyepfo ya Burera, agace gato ko mu burengerazuba bwa Gicumbi n’uduce duke twa Gakenke.

Imvura iri hagati ya milimetero 50 na 60 iteganyijwe mu Karere ka Musanze n’ahasigaye hose mu Turere twa Rulindo, Gicumbi na Gakenke.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

2 Comments on “Rwanda: Imvura iteganyijwe ni isanzwe igwa muri iki gihe”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.