Rwanda: Abatahuweho COVID-19 ni 2 128, Afurika barenze miriyoni

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 07-08-2020 saa 21:44:08

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2020, habonetse abarwayi bashya 17 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo 2,902  byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abantu 39 bakize neza.

Umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda wageze ku 2,128, barimo abamaze gukira bagera ku 1,297 na 826 bakirimo kwitabwaho n’abaganga. Iki cyorezo kimaze gutwara ubuzima bw’abarwayi batanu mu Rwanda.

Abo bose batahuwe mu bipimo 289,153 bimaze gufatwa kuva umurwayi wa mbere yatahurwa mu Rwanda.

Abarwayi bashya barimo Abaturarwanda 12  batashye bahita bashyirwa mu kato mu Karere ka Rubavu,  abantu bane bo mu Mujyi wa Kigali  n’umwe wo mu Karere ka Rulindo.  Bose bahise bashyirwa mu kato aho bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu kirakomeje, ndetse imidugudu y’Akarere ka Nyamasheke n’iy’aka Nyamagabe ikomeje gahunda ya Guma Mu Rugo kimwe n’imwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi n’imidugudu yo muri Kigali.

Mu tundi turere, ingendo zihuza Intara  n’Umujyi wa Kigali n’ibikorwa bitandukanye by’ubuzima busanzwe birakomeje.

Kuri ubu ubishatse wese arimo gupimwa COVID-19, akamenya uko ahagaze ndetse agahabwa ikemezo kemeza ko ari muzima.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 barennze miriyoni imwe (1,007,366) irimo abarenga ibihumbi 690.4 bakize n’abandi barenga ibihumbi 22 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi bararenga miriyoni 19.4, barimo abakize barenga miriyoni 12.4 n’abapfuye barenga ibihumbi 721.9.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.