Rwanda: Abamaze gukira COVID-19 bageze kuri 90.6%

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 18-02-2021 saa 21:45:03

Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 245 bakize icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda  bituma umubare w’abamaze gukira muri rusange ugera ku 16,163 bangana na 90.6%.

Ni mu gihe uyu munsi nta muntu n’umwe wishwe n’icyo cyorezo, bityo umubare w’abamaze guhitanwa na cyo bose ukaba ukiri kuri 243  bangana na 1.3% by’abamaze gutahurwaho ubwo burwayi kuva mu mwaka ushize.

Abarwayi bashya babonetse ni 119 batumye umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo ugera ku 17,835 barimo 1,429 bakirwaye barimo 12 barembye.

Abarwayi bashya bo barimo abo mu Mujyi wa Kigali 27, Nyamagabe 12, Ruhango 11, Kayonza 9, Gisagara 8,Rubavu 8, Huye 7, Rulindo 5, Karongi 5, Gatsibo 4, Muhanga 3,  Nyaruguru 3, Kamonyi 3 , Rusizi 2, Nyanza 2,  Rwamagana 2,  Bugesera 2, Gakenke 2, Ngororero 1, Rutsiro 1, Nyabihu 1, na Musanze 1.

Imibare y’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo yabonetse mu bipimo 964,394 birimo 4,391 byafashwe mu masaha 24 ashize.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hashize igihe hafashwe ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali aho abaturage bongeye gusubukura bimwe mu bikorwa by’ubuzima busanzwe nyuma y’iminsi 21 ya Guma mu Rugo.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yatangiye gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi ihereye ku bakora mu bigo bivurirwamo COVID-19 n’abaganga bita ku barwayi umunsi ku wundi.

Ibindi byiciro bizakomerezaho ubwo u Rwanda ruzatangira kwakira inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX n’iy’Ikigo cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika gishinzwe gukwirakwiza imiti.

Kuri ubu  mu Rwanda ingendo zirabujijwe guhera saa moya kugeza saa kumi za mugitondo mu Gihugu hose, ingendo zihuza Uturere dutandukanye zikaba zibujijwe ndetse n’izihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe keretse gusa ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi z’ingenzi.

Amashuri yakomeje gufungwa mu Mujyi wa Kigali, insengero zikomeza gufungwa mu Gihugu hose.

Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) na byo birasubitswe  mu rwego rwo kwirinda ko byaba inzira yo gukwirakwiza ubwandu bushya bukomeje kwiyongera, uretse ku bantu bacumbitse muri za Hoteli na bo bamaze kwisuzumisha icyo cyorezo.

Mu gihe u Rwanda rutaragera ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Abamaze kwandura ku Isi barasaga miliyoni 110 barimo abasaga  miliyoni 85 bakize n’abapfuye barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 449.

 

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “Rwanda: Abamaze gukira COVID-19 bageze kuri 90.6%”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.