Rwamagana: Umugabo afungiwe gutema babiri, umwe agapfa

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 12-01-2021 saa 08:00:48

Inkuru y’inshamugongo yabyutse kwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye n’iy’umuryango wo mu Mudugudu w’Umurinzi, Umurenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana wibasiwe na Semana Emmanuel watemaguye umusore n’umubyeyi we.

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko mu ijoro ryakeye rwataye muri yombi Semana Emmanuel ukurikiranweho icyaha cyo gukomeretsa bikomeye Rumanzi Egide bimuviramo urupfu, akanakomeretsa bikomeye Mukakalisa Annonciata.

RIB ivuga kandi ko ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye icyo cyaha gikorwa, ndetse n’abandi bose bakigizemo uruhare.

Abagize umuryango wahohotewe bavuga ko Semana wafunzwe yakoze icyaha hari abandi bashungereye bagerageje no guhagarika imbangukiragutabara ngo itajyana abatemwe kwa muganga vuba, uwapfuye agihumeka.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, yihanganishije umuryango wahohotewe n’ababuze ababo, yizeza ubutabera busesuye ku bagize uruhare muri ubwo bwicanyi.

Yagize ati: “Dutuze iperereza rikorwe, tuze kumenya neza ukuri. Iperereza no kwemeza ibyabaye kuri Twitter tubireke. Ababuze ababo Imana ibahe kwihangana.”

RIB ivuga ko Semana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

2 Comments on “Rwamagana: Umugabo afungiwe gutema babiri, umwe agapfa”

  1. Ibintu nkibi biracyabaho koko? Uyumugabo akwiriye guhanwa byintangarugero bigaha abandi isomo gusa Imana yakire nyakwigendera mubayo

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.