23°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Rutsiro : Urubyiruko rwiyemeje gukumira amakimbirane ashingiye ku butaka

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 02-12-2019 saa 09:23:59
Kubaruza ubutaka biri muri bimwe bikemura amakimbirane aba mu butaka

Urubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro rwiyemeje gufata iya mbere mu gukangurira ababyeyi ndetse n’abavandimwe kuvanaho impamvu zijya ziteza amakimbirane mu rwego rwo kwirinda ingaruka zirimo n’imfu za hato na hato.

Urwo rubyiruko ruvuga ko amakimbirane menshi basanze ateza ikibazo cyane ari ashingiye ku butaka. Bumwe mu bukangurambaga bwagiye bukorwa n’urwo rubyiruko n’aho rwakoresheje ubutumwa bukangurira abaturage gukumira amakimbirane ashingiye ku butaka babinyujije mu bihangano by’imivugo, inkuru zishushanyije, ikinamico, ndetse n’indirimbo, ibi bakaba barabikoze mu buryo bw’amarushanwa kugira ngo ibihangano byabo bibe bikubiyemo ubutumwa bufatika.

Imvaho Nshya yaganiriye n’umwe mu bigeze kwitabira ayo marushanwa witwa Nshimyumukiza Alain wo mu Murenge wa Murunda, aho we na bagenzi be berekanye ikinamico iganisha ku gukumira amakimbirane ashingiye ku butaka.

Agira ati «Amakimbirane ashingiye ku butaka ni kimwe mu biteza umutekano muke cyane cyane hagati y’ababyeyi n’abana. Hari igihe umubyeyi agabanya isambu abana akabasumbanya, bikaviramo abana kutarebana neza hagati yabo ndetse bamwe bakarakarira n’ababyeyi babo.»

Akomeza avuga ko ari byo usanga hari aho abana bica ababyeyi babo kugira ngo bafate ibyo babimye cyangwa ugasanga umubyeyi na we yishe umwana kubera ko abona amushyira ku nkeke. Agaruka kandi no ku bibazo biba hagati y’ababyeyi bombi aho umwe aba ashaka kugurisha isambu undi akabyanga bikavamo kwicana. Kugira ngo hirindwe ibyo bibazo birakwiye ko ubutaka bubarurwa neza kuri ba nyirabwo.

Muri gahunda yo kwandika ubutaka abaturage bo mu karere ka Rutsiro bishimiye gahunda yo kwandika ubutaka no kububarura kuri nyirabwo hakoreshejwe mudasobwa yahatangijwe kuko yihutisha serivise bitandukanye na mbere ubwo hakoreshwaga ibitabo.

Iyi gahunda bavuga ko bayishimiye kubera ko ituma ubutaka bubarurwa neza hakamenyekana neza nyiri ubutaka kandi bigakorwa ba nyiri ubutaka bari aho ku buryo uwo ubutaka bwanditseho buba ari ubwe koko.

Sylvais Muyombano, umukozi w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubutaka, yavuze ko iryo koranabuhanga ryashyizweho kubera imvune ndetse n’igihe cyakoreshwaga bandikisha intoki, ikindi kandi ngo nk’uko iterambere rivuga ko mu nzego zose z’u Rwanda zigomba gukoresha ikoranabuhanga naho byari ngombwa. Agira ati «Nk’uko mu nzego zose z’Igihugu dukangurirwa gukoresha ikoranabuhanga, ni yo mpamvu no kwandika ubutaka tutasigara inyuma kuko bituma serivisi dutanga yihuta.”

Avuga kandi ko ikindi kiza k’iri koranabuhanga mu kwandika ubutaka ari uko ushobora kureba amakuru yose ushaka y’ubutaka no mu yindi ntara cyangwa akarere mu gihe mbere byasabaga gusa kuba ufite bya bitabo banditsemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerence arasaba abaturage kujya bandikisha ubutaka bwabo kuko biri mu bigabanya amakimbirane. Agira ati « Ubutaka butakwanditseho buba atari ubwawe. Abaturage bakwiriye kwandikisha ubutaka kubera ko bashyirirwaho icyumweru cyahariwe serivise z’ubutaka.»

Akomeza avuga ko iyo wandikishije ubutaka bituma amakimbirane abaho yo kurengera ku isambu y’abandi bivaho ku buryo buri wese aba azi ingano y’ubutaka bwe kandi bikamufasha kuba yabasha kubwakiraho inguzanyo mu gihe ayikeneye.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.