20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Rusizi: Iminsi 12 irahagije ngo umwana abe avuye mu mirire mibi

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 19-03-2021 saa 22:42:21
Abana bitabwaho by'umwihariko mu minsi 12 ni abapimwe bagasanganwa ikibazo cy'imirire mibi

Impuguke mu by’ubuzima zigaragaza ko imirire mibi ishobora kuba akarande “mu bakene bitewe no kubura ibyo kurya no mu bakire bitewe no kubura ubumenyi ku byo kurya.”

Ibyo bigaragaza uburyo kugira ibyo kurya bihagije ubwabyo bidahagije, ahubwo ko n’ubumenyi bwo kubitegura mu buryo bugirira akamaro ubuzima ari ingenzi cyane.

Mu Rwanda, byagaragaye ko ikibazo cy’ubumenyi n’imyumvire ikiri hasi biri mu bituma u Rwanda rukirangwamo 33% by’abana bagwingiye batarageza ku myaka 6 y’amavuko, nk’uko bitangazwa n’ubushakashatsi ku buzima bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) bwasohotse mu 2020.

Abahanga bemeza ko ibibazo bikomeye bishobora kubonerwa ibisubizo byoroheje, nk’uko abaturage bo mu Karere ka Rusizi batahuye uburyo buvura abana imirire mibi mu minsi 12 gusa, binyuze mu kubitaho mu buryo bwihariye.

Imvaho Nshya yasuye abaturage bo mu Murenge wa Bugarama bagaragaza uko bifashisha gahunda y’iminsi 12 mu gukura mu mirire mibi abana bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko (bari mu muhondo n’umutuku).

Nzamwita Venuste ni Umuyobozi w’Abajyanama b’Ubuzima mu Murenge wa Bugarama. Agaruka ku minsi 12 yo kondora umwana akava mu mirire mibi, yasobanuye ko hakoreshwa uburyo budahenze buri wese yibonamo ariko butanga umusaruro ufatika.

Umurenge wa Bugarama ufite amasite ane akorerwaho iyo gahunda ijyana n’iy’igikoni cy’umudugudu, aho ababyeyi bakusanyiriza hamwe ibiribwa bafite kandi bitabagoye, bigategurirwa hamwe.

Iyo gahunda ikorwa ku buryo buhoraho muri uwo Murenge, ariko ikaba yihariye iyo hari umwana uri mu mirire mibi yoroheje (uri mu muhondo) cyangwa se ikabije (uri mu mutuku), kuko ibyo biribwa byateguranywe ubuhanga n’ubwitonzi ari byo bigaburirwa ba bana bafite ikibazo cy’imirire mibi mu minsi 12 badacikanwa.

Ababyeyi bazana n’abana babo muri gahunda y’Iminsi 12 yo kondora umwana

Abo bana bagaburirwa amafunguro atatu ku munsi harimo n’igikoma cyuzuye intungamubiri banywa mu masaha ya mugitondo.

Nzamwita yagize ati: “Ubundi umwana umukurikiranye iminsi 12 nk’uko bisabwa, icyo gihe kirangira amaze gukira imirire mibi, twarabikoze bitanga umusaruro. Nko mu bihe byashize twatangiranye abana 36 ariko muri iyo minsi 12 yonyine abana 22 bahise bava mu mirire mibi. ”

Yashimangiye ko nta kintu gihambaye bakora muri iyo minsi, uretse kwifashisha ibiribwa byakusanyijwe n’abaturage, bigategurwa hanahugurwa ababyeyi biganjemo abarwaje imirire mibi ku buryo bwo gutegura indyo yuzuye.

Buri munsi hatangwa raporo igaragaza ibiribwa byatanzwe n’abakorerabushake, buri munsi muri ya minsi 12 hakabaho igikoni cy’umudugudu. Icyo ababyeyi barwaje imirire mibi basabwa ni ukwitabira gusa, ubundi bakazatahana umwana wakize ndetse bakazatahana n’ubumenyi ku gutegura indyo yuzuye no kugira isuku.

Ababyeyi bishimira uko iminsi 12 yababereye umusingi wo kurwanya imirire mibi

Ababyeyi bagira uruhare muri gahunda y’iminsi 12 yo kondora umwana bishimira ko batagiterwa impungenge n’uko abana babo bagwa mu mirire mibi, kuko bamenye ibanga ry’uko bishoboka kuyirwanya mu bushobozi bwose umuntu yaba afite.

Basanga Abanyarwanda bose bakwiye kwigira kuri iyo gahunda, mu rwego rwo guhashya ikibazo cy’igwingira, indwara zituruka ku mirire mibi no ku mwanda.

Murebwayire umwe muri abo babyeyi, utwite inda y’amezi 6 akaba afite n’umwana w’imyaka ibiri n’amezi abiri, yavuze ko yigiye guteka indyo yuzuye muri gahunda y’iminsi 12 yo kondora umwana ndetse abona n’umwana yakurikije akiri muto agenda yiyongera.

Yagize ati: “Muri gahunda y’iminsi 12 batwigisha gutegura indyo yuzuye kugira ngo abana bacu babashe gukura neza. Batwigisha guteka ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga, ndetse n’ibirinda indwara, bakadusobanurira ibikubiye muri ibyo byose. Ibyo duteguye tubigaburira abana bacu ugasanga baragenda biyongera.”

Murebwayire yishimira ko hagiyeho gahunda y’iminsi 12 yo kondora umwana kuko uretse kuba yondora abana na bo bahakura amasomo menshi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko iyo gahunda ikomeje gukorwa ahatandukanye mu Karere, ndetse ko hari n’imirenge abandi baza kwigiraho.

Gatera Egide, Umuyobozi ukuriye Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Rusizi, yemeza ko iyo gahunda ari agashya kashyiriweho guhangana n’ikibazo cy’igwingira n’izindi ndwara ziterwa n’imirire mibi, mu gihe Rusizi ikomeje kurangwa mu Turere dufite umubare munini w’abana bagwingiye.

Avuga ko ako gashya kunganirwa cyane n’Umushinga wa Banki y’Isi (SPRP) ugamije gukumira no kurwanya igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu, ufasha abaturage kubona ifu ya Shisha Kibondo, mu bukangurambaga mu kubaka uturima tw’Igikoni, kugira isuku no kubahiriza iminsi 1,000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.

Ati: “Nk’Akarere kagaragayemo igwingira, twagiye inama n’ibyiciro bitandukanye dushyiraho iriya gahunda, dushishikariza abaturage kuyigira iyabo kugira ngo bibere n’abandi urugero.”

Yakomeje avuga ko umusaruro wayo wabonetse kuko ibibazo by’imirire mibi byagabanyutse mu Karere bakurikije raporo zitandukanye bakora n’ibikorwa byo gusura abaturage.

Mu ngingo zijyanye no guhindura imibereho y’abaturage muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 yo kwihutisha iterambere (NST1: 2017-2024), Leta y’u Rwanda yiyemeje kurandura burundu ikibazo cy’imirire mibi binyuze mu gukaza ingamba zijyanye no kuyikumira no guhangana n’uburyo bwose buteza icyuho mu mirire.

Ibyo ngo bizagerwaho binyuze mu kwihaza mu biribwa no kongerera abaturage ubumenyi mu bijyanye n’iminsi 1,000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana, gutegura indyo yuzuye ndetse, kugira isuku ubufatanye bw’abagize umuryango n’ibindi.

Iminsi 12 yo kondora umwana ni agashya kajyanye n’izo ngamba zigamije gukumira no kurandura imirire mibi, ndetse bigaragara ko uburyo gakorwamo muri Rusizi bushoboka no mu tundi Turere tw’Igihugu.

Umujyanama w’Ubuzima akaraba intoki mbere yo kwigisha ababyeyi uko bategura indyo yuzuye

Ibyo kurya bategura biba birimo ibyubaka umubiri (ibishyimbo n’isambaza), ibirinda indwara (imboga n’imbuto) n’ibitera imbaraga (ibirayi, ibijumba, imyumbati…)

Ababyeyi berekwa ko ibiribwa byinshi bikura umwana mu mirire mibi bibaba hafi cyane

Avoka ni zimwe mu mbuto ababyeyi bizanira bazikuye mu ngo zabo, ibidahari bigurwa mu bushobozi bw’amafaranga bwakusanyijwe mu baturage b’abakorerabushake

Abaturage bazana ibyo kurya birimo ibishyimbo n’isambaza ziboneka cyane muri Rusizi ku bwinshi

Abajyanama b’Ubuzima bafatanya n’ababyeyi gutegura indyo yuzuye mu Gikoni cy’Umudugudu

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.