Rusizi: Abarobyi 3 bafungiwe kwinjiza ibicuruzwa bya magendu mu Rwanda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 30-07-2020 saa 06:13:35

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, ryakoze igikorwa cyo kurwanya abacuruzi ba magendu bifashisha ikiyaga cya Kivu bakambutsa ibicuruzwa bya magendu nyuma y’aho ku wa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga, hafashwe abarobyi batatu bakoreraga ku gice cyo mu Murenge wa Nkombo, mu Karere ka Rusizi, bakaba bakurikiranweho gufasha abacuruzi ba magendu kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa byabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abarobyi bafashwe ari  Niyonkuru Jonathan w’imyaka 24, Ngwabije Bernard w’imyaka 48 na Mubirigi Theoneste w’imyaka w’imyaka 45.

CIP Karekezi avuga ko abafashwe bari basanzwe bari mu ihuriro ry’abarobyi bo mu Akarere ka Rusizi, bakaba bari bahawe akazi n’abacuruzi ba magendu.

Ati:   “Bariya barobyi  bari basanzwe bakorera mu ihuriro ry’abarobyi mu Karere ka Rusizi, gusa baje guhabwa akazi n’abacuruzi ba magendu ngo babafashe kwambutsa ibicuruzwa byabo banyuze mu Kiyaga cya Kivu, babivana mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babizana mu Rwanda.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko amakuru amaze kumenyekana hahise haba igikorwa cyo gufata bariya bantu icyakora abacuruzi bo uko bari bane babashije gucika.

Yagize ati;  “Igikorwa cyo kubafata cyatangiye hagati ya saa kumi n’ebyiri kugeza saa tatu n’igice za nijoro, bariya barobyi bafatanwe amoko atandukanye y’ibinini by’imiti, imyenda ya caguwa n’inkweto, ibirungo by’ibiryo ndetse n’amasashe.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho kongera gukangurira abaturage ko ubucuruzi bwa magendu butemewe ariko noneho iyo bijemo gucuruza imiti ya magendu biba bibi kurushaho.

Ati:  “Itegeko rihana umuntu wese ucuruza binyuranyijwe n’amategeko kuko aba anyereza imisoro ariko iyo bijemo gucuruza imiti biba bibi cyane kuko iyo miti ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu kuko hari ubwo usanga yararangije igihe cyangwa yaranahagaritswe ku isoko kubera ingaruka igira ku buzima bw’abantu.”

Ibi bucuruzwa bifashwe  nyuma y’umunsi umwe gusa undi mucuruzi wa magendu witwa Mukashema Chantal afatiwe mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wafatanywe amacupa 408 y’ amavuta yo kwisiga yo mu bwoko bwa Vaseline n’ibirungo byo guteka byo mu bwoko bwa Salsa.

Mu cyumweru gishize mu Karere ka Rubavu hafatiwe abacuruzi ba magendu bafite amabaro 23 y’imyenda ya caguwa, ibiro 250 by’inkweto za caguwa, amacupa 1434 y’amavuta ahindura uruhu, udukombe 200 twa Salsa, amakarito atanu y’itabi ryo mu ruganda, amakarito 6 arimo amasashe ndetse n’imikebe irimo amata y’ifu.

CIP Karekezi avuga ko Polisi imaze igihe ikora ibikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu  ndetse n’ababafasha kubyambutsa bikinjira mu gihugu.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.