17°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Rusesabagina yitabye ubutebera bwa mbere yikoma urukiko

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 14-09-2020 saa 09:27:46

Paul Rusesabagina kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020 yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu rubanza aburanamo ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, abamwunganira bagaragaza ko urwo rukiko yitabye rudafite ububasha bwo kumuburanisha.

Iburanisharyatangiye  Urukiko rusoma umwirondoro wa Rusesabagina Paul, wemeye ko uwo mwirondro ari uwe, asomerwa n’ibyaha aregwa birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba mu nyungu za politiki, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambanira no gushishikariza gukora iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba n’ibindi.

Abamwunganira bagaragaje inzitizi 3 zigaragaza ko urwo rukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha ndetse n’uburyo amategeko y’u Rwanda nta bubasha bwo kumuburanisha afite.

Muri izo mbogamizi harimo kuba Rusesabagina atabarizwa muri Kicukiro ahubwo muri Gasabo kuko ahafite inzu, ubundi bakagaragaza ko ibimenyetso ubushinjacyaha bwashingiyeho ari inama yakoresheje mu bihugu by’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byo bisanga ari uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo.

Inzitizi ya 3 ni ibyaha umwunganira Me Rugaza yavuze ko 6 bigaragaza ko ari ubufatanyacyaha atigeze akorera icyaha ku butaka bw’u Rwanda.

Me Rugaza David umwe mu bunganira Rusesabagina, yavuze ko urukiko rw’aho umukiriya we yari atuye ari rwo rufite mu nshingano kuburanisha imanza z’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Rusesabagina yafatiwe mu ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama (ku Kibuga Mpuzamahanga k’indege), bikaruha ububasha bwo kumuburanisha.

Kuba yarubatse i Nyarutarama mu 2004, ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuhubaka no kuhagira ikibanza bitavuze ko ari ho yari atuye ubwo yafatwaga ndetse ko atari ho yafatiwe. Ikindi Rusesabagina mu nyandiko mvugo yatangaje ko atuye mu Bubiligi.

Ku nzitizi y’amategeko y’uko hakagombye gukurikizwa ayo mu 2012 bitewe n’igihe ibyaha akekwaho yaba yarabikoreye, ubushinjacyaha buvuga ko byasuzumwa.

Ku bwenegihugu, ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa atigeze atakaza ubw’u Rwanda nubwo abamwunganira mu mategeko bavugaga ko mu 1996 kugeza 1999 nta bwenegihugu yagiraga kugeza ahawe ubw’u Bubiligi muri uwo mwaka wa 1999.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko ibyaha burega Rusesabagina yabitangiye mu mwaka wa 2008, ndetse  ko ingingo y’uko urukiko rudafite ububasha nta shingiro ifite kuko itegeko ryerekeye ububasha bw’inkiko,  rishimangira ko inkiko z’ibanze ari zo zifite ububasha ku kuburanisha ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ku bijyanye no kuba abamwuganira bavugaga ko inama Rusesabagina yaremejeshe n’inkunga yatanze zo gushyigikira imitwe igaba ibitero ku Rwanda yabikoze mu burenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ubushanjacyaha bwavuze ko bidakwiriye kwitwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo cyangwa se gutera inkunga  mu gihe byari bigamije kongerera imbaraga abagamije kwica Abanyarwanda.

Urukiko rwahise rujya kwiherera ngo rudate umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo  uri buze gutangazwa saa saba.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “Rusesabagina yitabye ubutebera bwa mbere yikoma urukiko”

  1. ibye babyigeho neza aho yaburanishirizwa hose azagere imbere y’ubutabera ,dufite inkiko nyinshi aho bazifuza hose bazage aho bakurikihe amategeko ariko ubutabera bukore

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.