Rusesabagina yahakanye ko ari Umunyarwanda Sankara aramubeshyuza
Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, abantu 21 barimo Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte Sankara bagejejwe imbere y’urukiko mu rubanza baregwamo ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.
Paul Rusesabagina yahoze ari Perezida w’Impuzamashyaka MRCD mu gihe Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi b’umutwe w’inyeshyamba wa FLN n’abandi barwanyi 18.
Urubanza rugitangira habanje gusomwa imyirondoro y’abaregwa, bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba.
Rusesabagina yabajijwe niba umwirondoro yasomewe ari uwe, asubiza ati “Umwirondoro wanjye urapfuye, nabisubiyemo inshuro nyinshi iyi ni iy’ubugira gatanu, sindi umunyarwanda”.
Umucamanza ati: “Twe ni ubwa mbere tubyumvise”.
Rusesabagina yavuze ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye ubw’u Bubiligi kumwohereza ariko ntibwabyemera. Yongeraho ko atari umunyarwanda.
Ati: “Ubwo urubanza rwategurwaga ni bwo nakorewe icyo nise ‘gushimuta’.
Umucamanza yavuze ko ikijyanye no gushimutwa na cyo kizaburanwaho.
Rusesabagina yagize ati “Njye nk’Umubiligi waje nshimuswe….”.
Nyuma y’impaka zagarutse ku kuba Rusesabagina yaba ari Umunyarwanda cyangwa atari we, Nsabimana Calliste wamenyekanye nka Sankara yavuze ko amaze imyaka ibiri aburana kandi akeneye ko ‘urubanza rwakwihutishwa nkamenya aho mpagaze.’
Yavuze ko afite isoni zo kuba Rusesabagina yahakanye ko ari Umunyarwanda, ati: “Hari ibyo numvise numva mbigizeho isoni. Bwana Paul Rusesabagina yari Perezida wacu. Kandi yashakaga kuba Perezida w’u Rwanda. None mu rukiko aravuga ko atari Umunyarwanda. Ese ni ya Politiki ya Mpatsibihugu? Twatangaje intambara mu gihugu, baradufata nareke gutinza urubanza.”
Rusesabagina yakomeje gushimangira ko atari Umunyarwanda, ari na ho ashingira yemeza ko yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Avuga ko kuva yava mu Rwanda atongeye gusubirana ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha 9
-Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo.
-Gutera inkunga iterabwoba.
-Iterabwoba ku nyungu za politiki.
-Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.
-Kuba mu mutwe w’iterabwoba.
-Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba.
-Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.
-Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.
-Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako.
Urubanza rurakomeje
USO Rusesabagina Icyo mbona yagakwiye kuryozwa into yakoze binyuze mumucyo
Uwo Rusesabagina Icyo mbona yagakwiye kuryozwa into yakoze binyuze mumucyo