17°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Rusesabagina mu butabera yahinduye umwunganizi n’umuvuno

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 29-11-2020 saa 11:58:52

Kimwe mu byatunguye Rusesabagina ni ukwisanga imbere y’ubutabera bw’Igihugu yagerageje kugabaho ibitero shuma bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko umugambi nyamukuru ari uguhirika ubutegetsi.

Mbere yo gutega indege yerekeza i Kigali azi ko agiye i Bujumbura nk’uko yabitangaje nyuma yo kwerekanwa amaze iminsi mike acumbikiwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) mu Mpera z’Ukwezi kwa Kanama, Rusesabagina yari Umuyobozi w’Ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba irimo MRCD-Ubumwe na PDR-Ihumure.

Rusesabagina waje gushinga ishyaka rya PDR-Ihumure rivuga ko rirwanya Leta y’u Rwanda, yagaragaye ibihe bitandukanye mu mugambi wo kurema no gushyigikira imitwe yitwara gisirikare igaba ibitero ku Rwanda.

Rusesabagina hamwe na PDR Ihumure ye (Party for Democracy in Rwanda- Ihumure), baje kwihuza na RRM (Rwandese Revolutionary Movement) yashinzwe na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na CNRD Ubwiyunge ya Gen Irategeka Wilson, bibyara ihuriro MRCD (Mouvement rwandais pour le Changement démocratique).

Iryo huriro ryayoborwaga na Paul Rusesabagina nka Perezida, Gen Irategeka aba Visi Perezida wa mbere na ho Nsabimana Callixte aba Visi Perezida wa kabiri n’Umuvugizi w’inyeshyamba za FLN, zagabye ibitero i Nyabimata no muri Nyungwe zikica abaturage, zigasahura ndetse zikanatwika imodoka y’umuyobozi.

Mu Mpera z’iki cyumweru, Rusesabagina yitabye urukiko hasuzumwa ubujurire bwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ashimangira amagambo yakunze kuvugwa n’abagize umuryango we ko yashimuswe n’ubwo mu minsi ya mbere atangira kuburana atigeze abigarukaho.

Rusesabagina yabitangaje ku munsi wa mbere yunganiweho na Me Gatera Gashabana, na we wavuze ko  yafashwe mu ibanga tariki ya 27 Kanama 2020. Yagize ati: “Narashimuswe. Bafatiriye ibyangombwa byange byose. Banziritse amaguru n’amaboko bamfuka mu maso.”

Umushinjacyaha Jean Cabin Habimana, we yashimangiye ibyo Rusesabagina yiyemerezaga akigera imbere y’ubutabera ko yafatiwe ku Kibuga k’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, aho yageze akeka ko ari i Bujumbura.

Rusesabagina ubwo yavuganaga n’Ikinyamakuru New York Times yahamije ko yageze i Kigali azi ko ageze mu Burundi, akaba yari aje ku butumire bw’Umuvugabutumwa witwa Bishop Constantin Niyomwungeri,  ati: “Ubwo nageraga i Kigali, natekereje ko ngeze i Bujumbura, mu Burundi.”

Ibyo bihuye na none n’ibyavuzwe na Perezida wa Repubupika y’u Rwanda yatangarije Abanyamakuru tariki ya 6 Nzeri 2020, ashimangira ko Rusesabagina atashimuswe ahubwo ari we wizanye. Ati: ” […] Byabaye nko guhamagara nimero ya terefone ukaza gusanga wibeshye nomero wahamagaye. Kandi inzego zabigizemo uruhare zambwiye ko nta nenge yabayemo”.

Bamwe mu basesengura ibya Politiki bavuga ko ukurikije uburyo Rusesabagina yabashije kwemeza amahanga ko ari intwari bikagera n’aho abyifashisha mu mugambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda akibonwa mu maso ya benshi nk’umunyakuri, bigaragaza ubuhanga ashyira mu mikino yo kwigira uwarenganye mu kugera ku migambi ye y’ibanga.

Bavuga ko ubwo yigaragazaga nk’utari inyuma y’igitekerezo k’ishimutwa cyavuzwe kenshi n’umuryango we ndetse kigakwirakwizwa mu bitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye, yari agifite ikizere ko bitashobokaga ko u Rwanda ari rwo rwamuburanisha yibwira ko kuba afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi bihagije guhita arekurwa.

Kuri ubu yatangiye kubona ko ubutabera bw’u Rwanda bwihagazeho, ubushinjacyaha bwaregeye idosiye ye mu Rukiko Rukuru ari na rwo rufite ububasha bwo kumuburanisha mu rwego rw’amategeko. Bityo yabonye ko agomba guhindura umuvuno wo kuburana ku mpamvu zo kuba yakomeza kuyobya uburari ngo amahanga abone ko yarenganye.

Rusesabagina aracyagerageza gukoresha izina yubakiye ku kinyoma mu kwitera icyuhagiro ku byaha by’iterabwoba ashinjwa

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.