Rusesabagina akomeje kwihakana ubwenegihugu bw’u Rwanda

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 20-10-2020 saa 08:33:53

Rusesabagina Paul yasubiye kuburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2020, ku bijyanye n’iyongerwa ry’iminsi yo gufungwa by’agateganyo kuko iminsi 30 y’agateganyo yakatiwe mbere yarangiye. 

Abunganira Rusesabagina mu by’amategeko baje bamusanga yageze mu rukiko ahagana saa mbiri n’igice za mu gitondo.

Iburanisha ryatangiye Rusesabagina asomerwa umwirondoro we, ariko ahakana ko afite ubwenegihugu bubiri. Avuga ko  nyuma y’uko ahunze akishyira mu maboko y’Umuryango w’abibumbye yambuwe ubwenegihugu bw’u Rwanda agahabwa ubw’u Bubiligi kandi atigeze asubizwa ubw’u Rwanda.

Me Rugaza David umwe mu bunganira Rusesabagina, yamwunganiye avuga ko mbere y’umwaka wa 1999, itegeko ritemereraga abantu kugira ubwenegihugu bubiri, bityo kuba yari yarahawe ubwenegihugu bw’u Bubiligi, yahise atakaza Ubw’u Rwanda bityo akaba asaba urukiko ko rwamukosorera umwirondoro.

Ubushinjacyaha bwibukije ko uyu mwirondoro w ‘u Rwanda ahakana ari we wawitangiye mu bushinjacyaha, bunibutsa ko mu iburanisha rya mbere Ikijyanye n’ubwenegihugu cyari cyagarutsweho kigafatwaho umwanzuro,ko badakwiye kukigarura haburanwa kongera igifungo cy’agateganyo.

Urukiko rwanzuye ko kuba Rusesabagina yarahunze agafata ubwenegihugu bw’u Bubiligi bidakuraho ubwo yari afite bw’u Rwanda, cyane ko nta hantu na hamwe hagaragaza ko yaretse ubwenegihugu nyarwanda.

Urukiko rusanga Rusesabagina ataratakaza ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko ntaho yigeze abisaba mu buryo bwemewe n’amategeko

Rusesabagina Paul yavukiye mu yahoze ari Komine Murama muri Perefegitura ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, mu Kagari ka Nkomero.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rusesabagina yakoraga muri Hotel des Diplomates, aho Jenoside igitangiye yagiye muri Hotel des Milles Collines, aba umuyobozi wayo.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagiye gutura mu Bubiligi aho yari umushoferi wa taxi, ari na bwo nyuma y’igihe gito Hollywood yamukozeho firimi ari na yo yamugize icyatwa ku rwego mpuzamahanga kuko yamugaragazaga nk’uwarokoye Abatutsi muri Hotel des Milles Collines.

Rusesabagina wafatiwe ku kibuga k’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku itariki 28 Kanama 2020 nk’uko ubushinjacyaha bubivuga, akurikiranyweho ibyaha 13 birimo (1) kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, (2) no gutera inkunga iterabwoba.

Araregwa kandi icyaha (3) k’  iterabwoba ku nyungu za politiki, (4) gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, (5) gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, (6) kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Akurikiranyweho kandi (7) kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, (8) ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, (9) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate, (10) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.

Rusesabagina kandi azaburana ku bijyanye (11) n’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, (12) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, ndetse (13) n’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore imirimo ijyanye n’inshingano za gisirikare.

Ku itariki 05 Ukwakira 2020, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Aimable Havugiyaremye, yatangaje ko urubanza rwa Paul Rusesabagina rwahujwe n’urw’abavugizi b’umutwe wa FLN ari bo Callixte Nsabimana na Herman Nsengimana.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.