Rusesabagina akatiwe gufungirwa iminsi 30 muri gereza

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 17-09-2020 saa 13:23:48
Rusesabagia yakatiwe gufungwa iminsi 30

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Rusesabagina Paul afungwa mu gihe cy’iminsi 30 kandi agafungirwa muri gereza, nyuma y’uko bigaragaye ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba ashinjwa.

Ni urubanza Rusesabagina yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, akaba yaragaragaye atemera cyangwa ngo ahakane ibyaha ibyaha 13 ashinjwa, bifitanye isano n’iterabwoba ryagabwa ku Rwanda n’Umurwe wwitwara gisirikare yashinze.

Umucamanza yavuze ko kuburana afunzwe bidashobora kubangamira uburenganzira bwe bwo kwitabwaho mu buvuzi, kuko ibyaha akurikiranyweho biremereye cyane.

Ashingiye kuri izo mpamvu, yasomye umwanzuro w’urukiko, avuga ko Rusesabagina agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko ko ashobora kujurira uyu mwanzuro mu gihe k’iminsi itanu.

Rusesabagina yahise asaba ijambo avuga ko icyo kemezo akijuririye.

Yaburanye avuga ko  yasobanuriye  birambuye ubugenzacyaha ku byo aregwa ko nta mpamvu yo kubigarukaho. Abamwunganira baburanaga basaba ko  arekurwa agakurikiranwa adafunze kubera impamvu zitandukanye zirimo ko arwaye, ibyo Ubushinjacyaha bwasabye ko bitakorwa kubera ubukana bw’ibyo aregwa.

Me Nyambo uri mu bunganira Rusesabagina yavuze ko akwiye kurekurwa akaburana ari hanze kuko arwaye ndetse byaba na ngombwa agategekwa kutagira ahantu arenga dore ko n’ibyangombwa bye byafatiriwe.

Yavuze ko Rusesabagina ari umuntu mwiza, wahawe ibihembo bitandukanye nk’umuntu w’inyangamugayo, bityo ko urukiko rwazabishingiraho ko ari umuntu mwiza, rukemeza ko yatanga ingwate.

Umushinjacyaha yavuze ko Rusesabagina aramutse arekuwe, yatoroka ubutabera hashingiwe ku buremere bw’ibyaha akekwaho, ndetse ngo  yafashwe nyuma yo gushakishwa igihe kirekire, ku buryo aramutse arekuwe ataboneka mu buryo bworoshye.

Rusesabagina yemera ko mu Bubiligi yakozweho iperereza ndetse na FBI muri Amerika yamukozeho iperereza ku bijyanye no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba.

Gufungwa kwe ngo ni bwo buryo bwatuma adasibanganya ibimenyetso bigikusanywa no kuba yatera igitutu abatangabuhamya cyangwa se ngo ahure n’abandi bakekwa bari mu Bubiligi ngo babe bagambana.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.