27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

RURA iraburira abatumiza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mahanga batubahiriza amabwiriza

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 03-08-2020 saa 17:03:40
Abatumiza ibikoresho by'ikoranabuhanga badasabye ikemezo muri RURA baba bikururira igihombo

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rurakangurira abakora umwuga wo gutumiza mu mahanga no gucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho kubahiriza amabwiriza yasohotse agenga uyu mwuga, mu rwego rwo kwirinda igihombo cyaturuka ku gutumiza ibitujuje ubuziranenge.

Muri ayo mabwiriza harimo ko abantu bashaka kwinjira cyangwa basanzwe mu mwuga wo gutumiza ibikoresho by’ikoranabuhanga bagiye kubicuruza bazajya babanza gusaba uburenganzira bwo gukora uwo mwuga bagahabwa ikemezo (authorisation).

Iki kemezo kizajya kimara imyaka itanu kandi ntabwo gisimbura ikemezo cy’ubuziranenge gitangwa kuri buri gikoresho ( model) kinjiye mu gihugu ( type approval). “Authorisation” izajya ihabwa abatumiza mu mahanga gusa naho abadandaza ( retailers) icyo kemezo ntikibareba.

RURA ivuga ko ibikoresho birebwa n’ayo mabwiriza ari byinshi ariko muri byo harimo terefoni, tereviziyo, mudasobwa, ibikoresho bikoreshwa mu gtanga interineti y’inziramugozi (WiFi) n’ibindi bikoresho byose by’ikoranabuhanga bidakoresha imigozi (radio equipment) ndetse n’ibikoreshwa mu kubaka imiyoboro y’itumanaho bimwe na bimwe.

Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri RURA, Gahungu Charles avuga ko amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kurwanya akajagari muri uriya mwuga no kumenya imvo n’imvano y’ibikoresho byinjira mu gihugu, hakagenzurwa ko byujuje ubuziranenge.

Indi mpamvu ijyanye no kwita ku mutekano mu byerekeye imikoreshereze y’imiyoboro y’itumanaho ndetse n’amakuru y’ikoranabuhanga.

Ati: “Aha twavuga imikoranire y’ibikoresho byatumijwe ndetse n’ imiyoboro y’itumanaho (interoperability and compatibility), umutekano w’abakoresha imiyoboro y’itumanaho ndetse n’imikoreshereze myiza y’iyo miyoboro”.

Ibikoresho bitujuje ubuziranenge bisubizwa mu gihugu byavuyemo

Gahungu Charles avuga ko amategeko ateganya ko ibikoresho bitujuje ubuziranenge bisubizwa mu gihugu byavuyemo cyangwa bikangizwa ku buryo bitagera ku isoko; ntibiba bigomba kwinjira mu Gihugu. Ababitumiza bakaba basabwa kugira ubushishozi.

Ati: “Turabashishikariza kujya babanza kubaza amakuru ku buziranenge mbere yo gutumiza ibintu mu mahanga. Hari ibintu byinshi bihendutse usanga ku masoko mpuzamahanga ariko bitujuje ubuziranenge. Igihe ibyo watumije dusanze bitujuje ubuziranenge, ugira ingorane n’igihombo cyo kubisubizayo kandi byashobokaga ko ugira amakuru yabyo mbere yo gufata umwanzuro wo kubitumiza. Nta kiguzi dusaba mu gutanga amakuru kuri ibyo bikoresho”.

Asobanura ko igihe ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga bitujuje ubuziranenge bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’ubikoresha ndetse no ku binyabuzima muri rusange; bikaba byateza impanuka z’umuriro; batiri (battery) ikaba yashya, imirasire yabyo (radiations) ikaba yakwangiza ubuzima bw’abantu ikabateza indwara zimwe na zimwe …

Hifashishwa ikoranabuhanga mu gusaba icyangombwa

Gahungu Charles avuga ko gusaba kiriya kemezo cy’ubuziranenge gitangwa na RURA ku bikoresho by’ikoranabuhanga byakorewe hagati mu gihugu cyangwa se byatumijwe mu mahanga bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (online service) ku buryo nta muntu ukenera kujya ku kicaro cya RURA keretse iyo bisaba gutanga ingero za bimwe mu bikoresho kugira ngo bisuzumwe.

Yongeraho ko kiriya kemezo cyatangirwaga ubuntu ariko kubera ko iyo serivisi isaba ibikoresho ndetse n’abakozi b’impuguke RURA yashyizeho ikiguzi cyayo yizeza ko kitazahungabanya umuguzi kandi kizatuma serivisi itangwa neza.

Ati:“Nababwira ko icyo kiguzi kitajyanye n’umubare w’ibikoresho byinjijwe, kandi ntabwo icyangombwa kigira iherezo ushobora kugikoresha igihe cyose model (ubwoko bw’ibikoresho) wagiherewe itahindutse”.

Ashingiye ku mibare y’abaka kiriya cyangombwa asanga ubwitabire bugenda buzamuka.

Mu kwezi kwa Mutarama 2020, abasabye ni 2.211. Uyu mubare ujyanye na models (ubwoko bw’ibikoresho) kuko ushobora gusanga umuntu yarasabye inshuro nyinshi ariko asabira ubwoko butandukanye. Avuga ko hemerewe kwinjira mu Gihugu ubwoko bw’ibikoresho bugera ku 1927 na ho 103 bwangiwe kwinjizwa hakaba hari n’uburimo gusuzumwa.

Hari icyo n’abaguzi basabwa

Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri RURA Gahungu Charles ati: “Ubutumwa bundi nabuha abaguzi mbakangurira gushishoza mbere yo kugura, ndetse wagira amakenga ukegera ikigo cya RURA kikagufasha kumenya ubuziranenge bw’ibyo uguze cyane cyane terefoni kandi ukaka inyemezabuguzi kuko nibwo tuzamenya inkomoko y’ibyo waguze”.

Yongeyeho ko iyo basuzumye bagasanga ari ukuri ibyo bikoresho bitujuje ubuziranenge uwabicuruje arabihanirwa nk’uko biteganywa n’amategeko.

RURA ivuga ko igiye gukomeza gushyira ingufu mu bukangurambaga isobanurira Abaturarwanda ibijyanye n’ariya mabwiriza. Inatangaza ko ifite Ishami rishinzwe kurengera abaguzi ugize ikibazo yarigana ndetse hari na nomero ya terefoni itishyurwa 3988 ukeneye amakuru ku bijyanye na serivisi zose zitangwa na RURA harimo na kiriya kemezo yayifashisha , cyangwa agasura urubuga (website) rwa RURA www.rura.rw

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.