26°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Ruhango: Kandagira ukarabe yabafashije kwirinda ibyorezo

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 19-03-2020 saa 16:21:21
Mugambage Innocent avuga ko kugira isuku no gukaraba intoki babifashwamo no kugira kandagira ukarabe (Foto Samuel M)

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Musamo mu kagari ka Musamo mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, bahamya ko umuco wo gukaraba intoki babifashijwemo no kugira kandagira ukarabe muri buri rugo, bituma ikintu cyose bamaze gukora bashobora gukaraba neza nta mazi yanduye, ibyo bikaba byarabarinze ibyorezo.

Abo Imvaho Nshya yageze mu ngo zabo mu mudugudu wa Musamo barimo Mugambage Innocent, avuga ko afite ubwiherero mu rugo rwe, ku muryango wabwo yashyizeho akapa kanditseho ngo “Ubwiherero, igihe uvuyemo ibuka gukaraba”, bigatuma nugiye kwiherera agenda yibuka ko nagaruka atibagirwa gukaraba intoki.

Iyi kandagira ukarabe yoroheje igizwe n’ibiti bibiri bishinze bihagaze, mu mutwe wabyo hatambitseho ikindi giti kirimo akajerekani k’amazi meza ahoramo, ku mutwe w’igiti kimwe hateyeho n’umusumari umupfundikizo munini w’ijerekani ujyamo isabune yo gukaraba, hanyuma ako akajerekani kakagira umugozi ugahuza n’ikindi giti gisa n’ikirambitse hasi umuntu akandagiraho ka kajerekani kakamena amazi umuntu akaraba atiriwe akoresha intoki.

Mugambage ati “Ni ukuvaga ngo ni yo umuntu avuyemo aribuka, n’iyo yasohoka atabyibuka arasohoka akabona kandagira ukarabe imbere hanze. Nange iyo mvuyemo ndaza ngakandagira hano ku giti, ni yo mpamvu ari kandagira ukarabe, amazi agahita ameneka, ngafata agasabune ngakaraba hose neza ntiriwe ngomba kugira ikindi kintu nkoraho.

Iyi ni isuku; ubundi iyo ari nk’ikintu ugomba guterura ukaraba burya uba urimo usubiza amazi arimo imyanda kuri icyo kintu uterura, ariko noneho iyo ukandagiyeho utiriwe ugomba kongera uterura urakaraba ugacya nta mwanda ugusigayeho.”

Uyu musaza akomeza avuga ko abantu bamwe iyo bageze iwe mu rugo bashima uko yakoze kandagira ukarabe yoroshye kandi ikemura ikibazo k’isuku ku muntu waba avuye mu bwiherero.

Ati “Iyo umuntu ageze hano hari nuza akabanza akagerageza ngo arebe ko bikora, yakandagira akabona amazi araje, ati bya bintu ni byo. Nk’ubungubu hari umuntu waje hano ati ese ibi wabikoze ute, nti nguku (arabimwereka), aravuga ati natekerezaga kuzagura kandagira ukarabe y’ibyuma impenze, ati ubu ngiye kwikorera iyange yoroheje mu bushobozi mfite, arabyiga arabijyana.”

Uwamahoro Clementine na we ni umwe mu batuye umudugudu wa Musamo, avuga ko ibijyanye n’isuku babyigishijwe cyane n’umushinga wa USAID/Gikuriro wabahuguye uko bagira isuku mu rugo bakoresheje ubushobozi bafite kandi bibarinda indwara ziterwa n’umwanda nka Coronavirus yateye.

Ati “Iby’icyorezo twarabimenye, numva ngo ni koronavirusi ngo ikwirakwizwa n’umwanda; ngo iza mu buryo bw’ibicurane kandi bishobora kuba biterwa n’isuku nke. Batubwira ko kuyirinda ari ukugira isuku cyane, gukaraba umaze gukora buri kimwe cyose, ugakoresha uburyo bw’isuku mu myambaro, abana ukabakorera isuku mu buryo bwose bushoboka kugira ngo ubyirinde.”

Abatuye umudugudu wa Musamo by’umwihariko abibumbiye mu ishyirahamwe ry’isuku, bavuga ko bose bageze ku muhigo wo kugira kandagira ukarabe mu rugo n’agatanda k’amasahani na mituweri ku buryo babiherewe igihembo ku rwego rw’akarere nk’umudugudu w’intangarugero mu isuku mu murenge wabo.

Nubwo aba baturage bashimangira ko ibikorwa by’isuku mu ngo babikora neza, bavuga ko bafite imbogamizi imwe, yo kubona amazi meza kuko uburyo bwose bakoramo isuku bakoresha amazi barinze kuyateka kuko ari ayo mu mugezi utemba.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko ikibazo cy’abo baturage bakimenye binyuze muri raporo zatanzwe n’akagari kabo kandi bari gushaka uko bagikemura bafatanyije n’ikigo cy’amazi, isuku n’isukura, WASAC.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.