20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Ruhango: Imiyoboro y’amazi yari imaze igihe yarangiritse yatangiye gusanwa

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 02-03-2021 saa 15:41:35

Mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo hatangijwe igikorwa cyo gusana imiyoboro y’amazi meza imaze igihe yarangiritse ikaba itanga amazi make cyane ugereranyije n’ubushobozi bwayo.

Iki gikorwa cyabereye ku isoko ya Mugogo iri mu Mudugudu wa Kinama/Kamusenyi mu Murenge wa Byimana.

Aganiriza bamwe mu baturage b’imidugudu ya Kinama na Mayebe ku by’iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Ubukungu n’iterambere Rusilibana Jean Marie Vianney, yababwiye ko Igihugu gifite intego y’uko muri 2024 abaturage bose bazaba bafite amazi meza hafi, ku buryo ntawe uzaba akora urugendo rurengeje m 500.

Yabasabye gukorana neza na rwiyemezamirimo usana iyi miyoboro kugira ngo imirimo ibashe kugenda neza no kwihuta.

Visi Meya Rusilibana yabashishikarije no kubayaza amahirwe iyi gahunda mu rwego r’ubukungu, bakajya gusaba akazi mu bikorwa biteganyijwe no kuzakoresha neza amafaranga bazahembwa, anabakangurira gufata neza no kurinda ibikorwa remezo byose bagezwaho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko imiyoboro izasanwa, ari uw’isoko ya Mugogo (Byimana) ureshya na km 4,6, n’uwa Nyamyishywa-Mbuye- Buhanda (Kabagali-Bweramana) ureshya na km 14.6.

Igikorwa cyo kuyisana kizatwara amafaranga y’u Rwanda 57,186,713, kikazarangirana n’ukwezi kwa Kamena 2021.

Biteganyijwe ko mu isanwa ry’iyi miyoboro hazubakwa amavomero rusange abiri mashya, hasanwe umunani yari asanzwe, abaturage babyifuza na bo bazafatireho bageze amazi meza mu ngo zabo.

Gahunda ihari ni iyo kwegereza abaturage amazi meza bakayabona badakoze ingendo ndende

Abaturage basobanuriwe imiterere y’igikorwa cyo gusana imiyoboro yangiritse

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere Rusilibana Jean Marie Vianney (uwa kane uturutse iburyo) atangiza igikorwa cyo gusana imiyoboro y’amazi

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.