Ruhango: Abarimu basobanuriwe uruhare bakwiye kugira ngo ‘Ruhango ibe nziza kurushaho’

Yanditswe na Twizeyimana Fabrice

Ku ya 22-10-2019 saa 09:05:26
Bamwe mu barimu basobanurirwa uruhare rwabo mu kwesa imihigo

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwasobanuriye  abarimu bo muri aka karere gahunda ihari yo guhindura aka karere keza kurushaho, basabwa nabo kubigiramo uruhare kimwe n’abandi banyaruhango bose.

Ni ubutumwa bwatangiwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango n’abarimu bose bo mu mirenge ya Bweramana, Kabagali na Kinihira. Ni muri gahunda y’ubuyobozi yo kuganira n’ibyiciro byose hagamijwe kunoza imikorere iganisha ku iterambere ry’Akarere.

Atangiza ku mugaragaro iyi nama, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, yasobanuriye abarimu bayitabiriye ko kumenyana, kwibukiranya uruhare rwa mwarimu mu guhindura Ruhango ikarushaho kuba nziza, umutekano n’uruhare rwa mwarimu mu kuwusigasira, no kuganira ku bibazo bihari kugira ngo bishakirwe ibisubizo ari cyo kigamijwe.

Meya Habarurema yavuze ko iterambere ry’akarere ka Ruhango ryifuzwa ridashobora kugerwaho mu gihe cyose buri wese atabigize ibye, ngo buri wese mu rwego rwe aharanire impinduka iganisha aheza kurushaho.

Muri iki kiganiro, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yagarutse ku gikorwa cy’ubukangurambaga aka karere kamazemo iminsi kiswe ‘Ruhango ikeye’, abasaba kubugira ubwabo.

‘Ruhango ikeye’ ni gahunda idasanzwe igamije kurangiza mu buryo buhamye kandi burambye ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’ibihungabanya umutekano mu karere ka Ruhango.

Mukangenzi yagarutse ku bibazo bibangamiye imibereho myiza byagaragaye, ibyakozwe kugeza ubu mu kubikemura, ibitarakemuka n’inzira zihari zo kubikemura.

Yibukije ko umwarimu ari nkore neza bandebereho, bityo bakwiye kurangwa n’imyitwarire myiza abandi bakwiye gufatiraho urugero rwiza, kandi bakanagira uruhare mu gukangurira abaturage kwitabira gahunda zitandukanye Leta yabashyiriyeho ngo zibafashe guteza imbere imibereho yabo n’ubukungu bwabo muri rusange.

Yagize ati “Umwarimu aho atuye ni bandebereho… namwe mushyiremo imbaraga mwigishe abaturage”.

Mu kiganiro kirebana n’imihigo y’Akarere, ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwasobanuriye abarimu ko muri uyu mwaka imihigo y’Akarere ari 85 yose igamije guhindura imibereho y’umuturage ikarushaho kuba myiza.

Aba barimu basobanuriwe uruhare buri muntu wese asabwa mu kwesa imihigo, n’imihigo abarimu basabwa kugiramo uruhare w’umwikariko ari yo: kurwanya guta ishuri kw’abana, kurwanya imirire mibi, umuhigo wo korora inkoko ku mashuri hagamijwe guca imirire mibi, no gutoza abana korora, n’umuhigo ‘Igiti cyange imbere heza’ ugamije gutoza abana gutera ibiti no kubyitaho.

Umwanditsi:

Twizeyimana Fabrice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.