20°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Rugby: Puma RFC yashyikirijwe inkunga y’ibikoresho byifashishwa mu kwirinda COVID-19

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 15-07-2020 saa 22:05:18
Ubwo ikipe ya Puma RFC yari imaze gushyikirizwa inkunga

Ikipe ya Puma RFC ibarizwa mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, tariki 15 Nyakanga 2020 yashyikirijwe inkunga y’ibikoresho  n’  ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda “RRF”.

Ibi bikoresho byo kwifashisha mu guhangana n’icyorezo cya koronavirusi birimo imashini ipima umuriro, umuti wo gutera mu kibuga no ku bikoresho   ndetse n’umuti wo  gukaraba mu ntoki (Hand Sanitizer) n’udupfukamunwa.

Uretse ibi bikoresho by’isuku, RRF yanageneye abakinnyi 10 bagizweho ingaruka na COVID-19  inkunga y’ibiribwa birimo ifu y’ibigori, umuceri n’ibishyimbo.

Kapiteni w’ikipe ya Puma RFC, Ntezimana Jean Paul yavuze ko  bishimiye iyi nkunga bagenewe. Yakomeje avuga ko n’ubwo ubu abakinnyi batemerewe gukorera imyitozo hamwe  ariko   baganira  aho basaba buri we gukora imyitozo ku giti ke  yo kugera imbaraga kugira ngo nibasubukura  bazabe  biteguye ubundi  bakore ya myitozo ibahuriza hamwe kugira ngo bazabashe guhuza mu mukino.

Harerimana Prosper, Visi Perezida w’ikipe ya Puma RFC nawe yashimiye ubuyobozi bwa RRF kuri iyi nkunga  kuko igiye gufasha abakinnyi  gukomeza kubaho neza. Yagaragaje ko zimwe mu mpungenge bari bafite ari ukubona ibikoresho by’ibanze bazifashisha mu gihe bazaba basubukuye imyitozo ariko babibonye. Ati : “ Kongera gusubukura ntabwo bizatugora kuko benshi mu bakinnyi bacu baba inaha, tujya dukora inama tukaganira kandi bariteguye  igihe cyose tuzasubukurira.”

 Perezida wa RRF, Kamanda Tharcisse yavuze ko iki ari igikorwa batewemo inkunga  n’ ishyirahamwe ry’umukino  wa Rugby muri Afurika “Rugby Africa”  kugira ngo bafashe abakinnyi, abatoza, abasifuzi ndetse n’abafana.

Yakomeje avuga ko rero basuye ikipe ya Puma RFC  bakayishyiriza inkunga y’ibikoresho bazifashisha igihe imyitozo izaba yatangiye mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Kamanda avuga ko  iki ari igikorwa bakoze no mu yandi makipe kandi bikaba bizakomeza.

Perezida wa RRF yasabye ubuyobozi bw’ikipe ya Puma RFC gukoresha neza ibi bikoresho bahawe   kugira ngo bizabafashe igihe kinini.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma  ari naho ikipe ya Puma RFC ibarizwa yatangaje ko iki gikorwa bacyakiriye neza ndetse bashimira RRF kuba yaratekereje ku ikipe yabo.

Yashimangiye ko kubera guhangana n’iki cyorezo, umunsi ikipe yasubukuye imyitozo  umuti bahawe uzabafasha kwisukura ndetse no gusukura ibikoresho byabo kandi ko buri  mukinnyi wese bagomba kujya bamupima mbere yo kujya mu kibuga.

Uyu muyobozi yagaragaje ko iyi kipe basanzwe bakorana aho bayishakira inkunga mu Karere  ndetse banayishakira n’aho ikinira. Yagize ati : “Twiteguye gukomeza gufatanya nayo  kugira ngo duhangane n’izi ngaruka za COVID-19.  Iyi nkunga yatanzwe na RRF ariko ejo cyangwa ejobundi kapiteni cyangwa n’umuyobozi w’ikipe  naza  akanyegera  akambwira ko hari undi mukinnyi ufite ikibazo nanjye mu bushobozi mfite hano mu Murenge  nzashaka  uko mufasha kugira ngo adahura n’ibibazo.”

Nkurunziza yongeye kwibutsa abahawe ibi bikoresho kubicunga neza asaba ubuyobozi bw’ikipe kujya bubibika neza kugira ngo bizabafashe mu gihe kirekire.

Uretse iyi nkunga RRF irimo kugenera abanyamuryango bayo, Perezida wa Perezida wa RRF, Kamanda Tharcisse atangaza ko ubu barimo gutegura ingamba bazafata mu gihe bazaba batangiye imyitozo.

Ati : “Icyo tuzakora ni ugukurikirana amakipe  niba akora imyitozo bubahirije amabwiriza  yo kwirinda  iki cyorezo gusa turacyarimo gukorana n’ishyirahanwe ry’umukino wa Rugby muri Afurika ndetse no ku Isi  kugira ngo turebe ko twabona n’izindi nkunga  twazifashisha kuko murabona ko  urwego rw’imikino rwarahungabanye cyane n’abaterankunga murabizi  ko ari bake ariko turi kuvugana  na Minisiteri ya Siporo ndetse na Komite Olempike ku buryo bw’ubufasha kugira ngo nidusubukura ntituzahure n’ibibazo byinshi kandi turizera ko bizagenda neza.”

Igikorwa k’iki cyari cyabaye tariki 03 Nyakanga 2020 ubwo amakipe amwe n’amwe yashyikirijwe ibikoresho nk’ibi ndetse n’inkunga y’ibiribwa ku bakinnyi. Ibi byose bikaba byaravuye mu nkunga yatanzwe n’ishyirahamwe ry’umukino  wa Rugby muri Afurika “Rugby Africa” aho  ryageneye amashyirahamwe  yose y’uyu mukino  muri Afurika inkunga y’amayero ibihumbi 5 akaba asaga miriyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.