15°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Rubavu: Urugomero rw’amashanyarazi akomoka kuri “Gaz Methane” ruri hafi kuzura

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 21-11-2020 saa 07:46:00
Aharimo kubakwa urugomero ruzabyaza Gaz Methane amashanyarazi

Shema Gaz Methane Power Plant ni urugomero rw’amashanyarazi ruzabyaza umusaruro “Gaz Methane” iri mu kiyaga cya Kivu, uru rugomero rukaba ruri kubakwa na sosiyete y’Abongereza “Shema Power Lake Kivu Ltd”, rukaba ruri kubakwa mu Kagari ka Busoro, Umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu.

Umuyobozi Mukuru w’iyi sosiyete iri kubaka uru rugomero, Kabuto Alexis avuga ko ibikoresho bikenewe byose byamaze kugurwa, imirimo yo kubyubaka ariyo irimo gukorwa ndetse irimo kwihutishwa cyane kugira ngo uru rugomero ruzatangire gutanga amashanyarazi vuba.

Yagize ati: “Ibikoresho byose bigomba kubakishwa uru rugomero byaraguzwe, ibitaragera i Kigali biri ku cyambu i Mombasa, imirimo yo kubaka nayo igeze kure, turizera ko muri Mata 2021 tuzaba twatangiye gutanga amashanyarazi ya mbere ku muyoboro mugari (on grid).”

Kabuto avuga ko imirimo yo kubaka uru rugomero rw’amashanyarazi izarangira itwaye miriyoni 220 z’amadorari y’Amerika ni hafi miriyari 215 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse ayo mafaranga yose akaba ahari nta kibazo bazagira cyo gushakisha aho azava.

Akomeza avuga ko ku ikubitiro uru ruganda ruzatangira rukoresha abakozi 500 harimo 150 b’Abanyamahanga n’abandi 350 b’Abanyarwanda.

Umuyobozi wa Shema Power Lake Kivu Ltd avuga ko kugeza amashanyarazi ku muyoboro mugari bizakorwa mu byiciro bibiri, ikiciro cya mbere kizatangira gutanga umusaruro muri Mata 2021 aho uru rugomero ruzaba rutanga megawati 17 naho muri Mata 2022 hagatangira gutangwa ikindi kiciro kizatanga megawati 39 zizaba zisigaye.

Kabuto avuga ko iyi sosiyete yabo gaze izajya icukura izayibyaza amashanyarazi, gusa nta gaze izatunganywa ngo ikoreshwe mu guteka.

Asobanura uburyo bizakorwa, Kabuto yavuze ko “Gaz Methane” izajya icukurwa muri metero 355 ndetse ibyuma biyicukura byamaze gushyirwa mu kiyaga cya Kivu, hagiye gutangira imirimo yo kuyicukura no kuyitunganya.

Kabuto avuga ko u Rwanda ruzungukira cyane kuri uru rugomero kuko mu masezerano basinyanye na Leta y’u Rwanda aya mashanyarazi bazatanga azaba ahendutse ugereranyije n’uburyo izindi ngomero zigenga ziyagurisha na Leta.

Mu korohereza ishoramari, Leta y’u Rwanda yafashije Shema Power Lake Kivu Ltd iyubakira ibikorwa remezo birimo imihanda, imiyoboro y’amashanyarazi izakura umuriro muri urwo rugomero n’ibindi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias avuga ko umuhanda ugana kuri uru rugomero ubu urimo kubakwa na Leta y’u Rwanda, ndetse imirimo yo kuwubaka  igeze kure bateganya ko izasozwa muri Werurwe 2021, ukwezi kumwe mbere y’uko uru rugomero rutangira gutanga amashanyarazi ku murongo mugari.

Imirimo yo kubaka uru rugomero yatangiye muri 2015 rufitwe na sosiyete y’Abanyamerika yitwa “Symbion Energy”, iyi sosiyete iza kugurisha uru rugomero na Shema Power Lake Kivu Ltd muri 2018.

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024. Imibare igaragazwa na REG kugeza ubu yerekana ko ubu ingo zifite amashanyarazi yaba afatiye ku muyoboro mugari cyangwa afatiye ku mirasire y’izuba zisaga 56, 7%.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.